IGIHE

U Bufaransa: Abantu icyenda batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umwarimu wakaswe umutwe

0 17-10-2020 - saa 11:52, Umwali Zhuri

Abantu icyenda batawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa bakurikiranyweho uruhare mu kwica bakase umutwe umwarimu w’i Paris. Uwishe uwo mwarimu yahise araswa arapfa, bivugwa yari umusore w’imyaka 18 wo muri Chechnya.

Uwo mwarimu yaraye yishwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu avuye mu ishuri, amaze kuganiriza abanyeshuri be ku mashusho yashushanyijwe agaragaza intumwa y’Imana, Muhammad.

Mu batawe muri yombi ku iperereza muri ubu bwicanyi, harimo ababyeyi b’umwana wiga mu ishuri uwo mwarimu yakoragaho.

Bivugwa ko ababyeyi batawe muri yombi batari bishimiye ko umwarimu yeretse abana babo ibishushanyo bivugwa ko ari iby’Intumwa y’Imana, Muhammad. Abandi bafunzwe ni abantu bavuganaga ku mbuga nkoranyambaga n’ukekwaho kwica uriya mwarimu.

Iki gitero cyabereye mu gace kitwa Conflans-Sainte-Honorine. Uwo mugizi wa nabi bivugwa ko yasatiriye uwo mwarimu akamukata umutwe asakuza cyane ati “Allahu Akbar”.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza