IGIHE

Ibyo wamenya kuri AQ Khan, umugabo wafatwaga nk’intwari muri Pakistan ahandi nk’umugome ruharwa

0 13-10-2021 - saa 10:28, Zigiranyirazo Bajecteur

Abdul Qadeer Khan ni Umunya-Pakistan w’umuhanga mu bya Siyansi wabaye ku ruhembe rw’icurwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Mu gihugu cye afatwa nk’intwari kubera ubwirinzi no gutinywa n’amahanga gusa icyorezo cya Covid-19 giherutse kumutera ibibazo mu buhumekero birangira yitabye Imana.

Afatwa nk’umugome n’ibihugu bitari bike ndetse ibyo mu Burengerazuba bw’Isi byo bimufata nk’umwanzi wabyo ku buryo uwahoze ari Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CIA, George Tenet agereranya Khan na Osama bin Laden.

Ku wa 26 Kanama 2021 ni bwo Khan yajyanywe mu bitaro byanamwitiriwe bya Khan Research Laboratory Hospital nyuma yo gusangwamo Covid-19 yamufatanyije n’izabukuru ikamuzahaza.

Yaje gupfa ku wa 10 Ukwakira nyuma y’uko yari yasubijwe mu bitaro kubera ikibazo cy’ibihaha. Yashizemo umwuka afite imyaka 85.

Nyuma y’urupfu rwe, yakorewe imihango ihambaye yo kumusezeraho ndetse ku rwego rw’igihugu yabereye ku musigiti witiriwe Faisal aho yahise anashyingurwa uwo munsi.

AQ Khan kugeza ubu yafatwaga nk’uza ku isonga ku Isi mu bafashije gukwirakwiza mu bihugu bitandukanye cyane cyane iby’inshuti na Pakistan, ikoranabuhanga ry’intwaro kirimbuzi.

Hari nyuma y’uko avumbuwe n’ibigo bikomeye by’ubutasi nka CIA y’Abanyamerika na MI6 y’Abongereza aho bivugwa ko yakoze ubucuruzi byabyo bwo ku rwego rwo hejuru.

Mu bihugu byamenyekanyeho guhabwa amabanga n’uburyo bwo gukoramo intwaro za kirimbuzi bigizwemo uruhare na Khan, harimo Iran, Koreya ya Ruguru na Libya nyuma y’uko yari yaramaze igihe mu bihugu by’u Burayi nk’u Buholandi n’u Budage akusanya ubumenyi.

Ubwo bumenyi yagiye kubushyirira mu ngiro mu gihugu cye ngo kibashe kuba ku rwego kitubahukwa n’u Buhinde bahora barebana ay’ingwe.

Imikoranire y’uyu mugabo na Koreya ya Ruguru muri gahunda y’icurwa n’ikorwa ry’ibisasu bishobora kwambukiranya imipaka n’izindi ntwaro za kirimbuzi, yateye ibindi bihugu kwibaza niba ari imikoranire iri hagati ya Korea ya Ruguru na Khan ubwe cyangwa se niba ataba yatumwe n’igihugu cye muri ibyo bikorwa nubwo byagiye binavugwa ko abikorera gushaka amafaranga.

Mu buzima bwe, Khan ntiyahwemye kwibaza impamvu ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw’Isi byakwemererwa gutunga intwaro za kirimbuzi ariko ibihugu by’ahandi ntibigire ubwo burenganzira ari na cyo cyamuteraga imbaraga zo gukora iyo bwabaga ngo Pakistan n’ibindi bihugu bibashe kugira ububiko bwaizo ntwaro nk’uko n’ibindi bihugu by’ibihangange bizifite.

Uyu mugabo yigeze gufungwa n’igihugu cye nyuma y’aho byari byamenyekanye ko ashobora kuba yarakoranye n’ibindi bihugu byifuzaga gutunga kuri izo ntwaro.

Byaje kurangira asabwe kwemera ibyaha akanasabira imbabazi kuri televiziyo ndetse kuva ubwo agatangira kubaho mu buzima bwabereye benshi inshoberamahanga burimo kuba yarafatwaga nk’intwari kandi akanafatwa nk’ufungishijwe ijisho mu gihugu cye kuko atari yemerewe gukora ingendo hanze yacyo no kugira ubundi bufatanye agirana n’amahanga.

Abdul Qadeer Khan yapfuye azize indwara z'ubuhumekero
Iwabo muri Pakistan yafatwaga nk'intwari ikomeye ariko mu bindi bihugu ku Isi, yari umugome karundura
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza