IGIHE

Ibice by’Isi bigira ubushyuhe buri hejuru ya dogere 50C byikubye hafi kabiri mu myaka 40 ishize

0 14-09-2021 - saa 17:03, Ndahayo Emmanuel

Hifashishijwe ibipimo bikusanya ingano y’ubushyuhe iri mu gice runaka cy’Isi, icyegeranyo cya BBC cyagaragaje ko kuva mu 1980 kugera mu 2019, umubare w’ibice by’Isi bigira ubushyuhe bugera kuri dogere 50 Celsius wikubye hafi kabiri, bikava ku bice 14 mu 1980, bikagera ku bice 26 mu 2019.

Iki cyegeranyo kandi kigaragaza ko inshuro ubushyuhe bwarenze dogere Celsius 45 nazo ziyongereyeho iminsi 14 ku mwaka ku mpuzandengo, ugereranyije uko byari bimeze mu 1980 na 2019.

Ku rundi ruhande, ibihugu birimo u Butaliyani bitari bisanzwe bigira ingano y’ubushyuhe bukabije, byaciye agahigo kuko muri uyu mwaka hagaragaye ubushyuye buri kuri dogere Celsius 48.8 , mu gihe Canada nayo yagize ubungana na dogere 49.9.

Dr. Friederike Otto uri mu bayobozi b’Urwego rushinzwe guhangana n’ihindagurika ry’ikirere muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza, yavuze ko “Nta kabuza, ubu bushyuhe buterwa n’imyuka yiganjemo CO2 yoherezwa n’abantu mu kirere cy’Isi.”

Iyi myuka izwiho kwangiza akayunguruzo k’izuba (Ozone), gafasha mu kugabanya ubukana bw’imirasire y’izuba bugera ku Isi, bityo ubushyuhe ntibube bwinshi ku butaka.

Ku rundi ruhande, mu gihe mu kirere higanjemo CO2, bigira ingaruka kuko uyu mwuka ukurura ubushyuhe, bityo bigatuma ku butaka harushaho gushyuha cyane.

Mu gihe ubushyuhe bubaye bwinshi ku Isi, bukamya ubutaka vuba, bigatuma umusaruro w’ubuhinzi ugabanuka mu bice nka Afurika bifite ubukungu bushingiye ku buhinzi, ibyo kandi bijyana n’ihungabana ry’ubwo bukungu.

Ubushyuhe bwinshi kandi bwongera ingano y’amazi azamuka mu buryo bw’umwuka (evaporation), akazamuka ari menshi, noneho yagera mu kirere akarema ibicu biremereye cyane nabyo bikarekura imvura nyinshi kurusha isanzwe, bikagira ingaruka zirimo imyuzure imaze iminsi yumvikana hirya no hino ku Isi.

Si ibyo gusa kuko ubushyuhe bwinshi gutya, bunagira ingaruka zirimo gutuma amashyamba afatwa n’inkongi y’umuriro, izo nkongi zikarushaho kongera CO2 mu kirere.

Mu gihe byakomeza gutya, byitezwe ko mu 2100, abantu barenga miliyari 1,2, bazaba batuye mu bice birimo ubushyuhe bwinshi bushobora kubagiraho ingaruka mbi, cyangwa imibiri yabo idashobora kubwihanganira.

Mu gihe nta gikozwe, ubushyuhe bwinshi bushobora kuzagera ku rwego abantu batabasha kubana nabwo mu buryo bworoshye, nk'uko biherutse kugenda muri Canada
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza