IGIHE

Abanyamerika miliyoni 22 bamaze gutora Umukuru w’Igihugu

0 17-10-2020 - saa 08:41, Umwali Zhuri

Abantu barenga miliyoni 22 z’Abanyamerika bemerewe gutora Umukuru w’Igihugu, bamaze gutora mbere y’uko itariki nyir’izina y’amatora igera kuko ateganyijwe ku wa 3 Ugushyingo uyu mwaka.

Kugera kuri uyu wa Gatanu habarurwaga ko abanyamerika barenga miliyoni 22 bamaze kwihitiramo Umukuru w’Igihugu ugomba kubayobora muri manda y’imyaka ine. Abamaze gutora kuri iyi nshuro ni benshi kurusha uko byari bimeze mu 2016 kuko igihe nk’iki hari hamaze gutora abaturage miliyoni esheshatu gusa.

Kuba abantu baritabiriye gutora mbere, abasesenguzi bagaragaza ko bifite aho bihuriye n’icyorezo cya Coronavirus, aho benshi bahisemo kubikora mbere aho gutegereza umunsi wa nyuma.

Byitezwe ko mu matora y’uyu mwaka, hazatora abantu barenga miliyoni 150, ndetse ubwitabire bushobora kuba hejuru kurusha indi myaka yose uhereye mu 1908.

Abaturage muri Amerika batangiye gutora hakiri kare, ubu abarenga miliyoni 22 bamaze kurangiza izi nshingano
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza