Guhera tariki 1 Mutarama 2021, ubutaka burimo imirima n’ibibanza bigera kuri miliyoni 1.5 bitandikishijwe byashyizwe mu maboko ya Leta by’agateganyo, kugeza igihe ba nyirabwo bazabyandikishiriza.
Ni igikorwa kitavuzweho rumwe nubwo hari hashize igihe abaturage bibutswa. Ikigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda kivuga ko ubutaka bwagiye mu maboko ya Leta kuko butanditswe ari 1,499,845, mu gihe ubumaze kwandikwa bugera hafi kuri miliyoni icumi.
IGIHE yaganiriye na Mukarage Jean Baptiste ushinzwe Imicungire y’Ubutaka mu Kigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda, asobanura muri make bimwe mu byibazwa ku butaka bwashyizwe mu maboko ya Leta.
IGIHE: Ese ubutaka butanditse bwose bwagiye mu maboko ya Leta?
Mukarage: Si ukujya mu maboko ya Leta ahubwo ni ukubwandika kuri Leta by’agateganyo hategerejwe ko ba nyirabwo baboneka bakabwandikisha.
IGIHE: Ubutaka buri mu maboko ya Leta kuko butanditswe bungana iki?
Mukarage: Ni ibibanza bigera kuri 1 499 845. Mu mujyi wa Kigali hari 31 997, mu Ntara y’Amajyepfo hari 503 274, mu Burengerazuba hari 399 305, mu Majyaruguru hari 303 383 naho mu Burasirazuba hari ubutaka butanditse 261 886.
IGIHE: Nk’abakurikiranira hafi, kuki ubutaka bungana gutyo butanditse?
Mukarage: Ni ukutabiha agaciro, gushaka gukwepa umusoro, kuba abagomba kwandikwaho badafite ibibaranga cyangwa ibindi byemezo bishingirwaho mu kwandika ubutaka. Hari kandi kuba hari abigabije ubutaka bwa Leta cyangwa barabutijwe bakaba baratinye kububaruza kuko batizeye ko byashoboka. Hari no guhisha imitungo abantu batunze batifuza ko imenyekana.
IGIHE: Ese nta butaka butanditse kandi ibyo byose byuzuye?
Mukarage: Birashoboka ko buhari kuko na n’ubu hari abakiri gusaba ko bubandikwaho.
IGIHE: Uzashaka gusubirana ubutaka bwe bizagenda bite?
Mukarage: Ntabwo ubutaka babwambuwe kuko bazakomeza kubukoresha mu gihe cyose ari nta kindi cyemezo Leta irafata.
Abifuza kubwandikisha bazakomeza babikore bagaragaze icyemezo gihamya ko ari ubwabo gitangwa na Komite z’ubutaka z’akagari zifatanyije n’ubuyobozi bw’akagari n’umurenge.
IGIHE: Ni ryari bushobora kuba umutungo wa Leta burundu?
Mukarage: Abantu bakomeje kubureka ntibabwandikishe ni bwo icyo cyemezo cyazafatwa kuko byaba bigaragaye ko ubwo butaka atari ubwabo. Hazakorwa isuzuma ryimbitse kuri buri kibanza hasuzumwe impamvu yatumye kitandikisha maze hafatwe umwanzuro kuri buri kibanza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!