IGIHE

Abasoje imyuga irimo gufotora muri Root Foundation basabwe kutaryamisha impano zabo

0 22-04-2021 - saa 19:02, Muhonzire Sylvine

Icyiciro cya mbere cy’Abanyeshuri barangije amasomo y’ubuhanzi, ububyinnyi, gufotora, gufata amashusho no kuyatunganya muri Root Foundation bahawe impamyabushobozi, nyuma y’amezi atatu bamaze bigishwa kuzamura impano zabo ku bufatanye na MasterCard Foundation.

Izi mpamyabushobozi zatanywe kuri uyu wa Kane tariki 22 Mata 2021, ku banyeshuri 46 bari hagati y’imyaka 16 na 24, Aho 31% ari abakobwa 69% bakaba abahungu.

Iyi porogaramu yo gufasha urubyiruko kuzamura impano zabo, yashyizweho mu rwego rwo gufasha abataragize amahirwe yo gukomeza kwiga amashuri yisumbuye, abacikirije amashuri, ndetse n’abandi bafite impano zitandukanye kwagura impano zabo no kunguka ubumenyi bwababyarira inyungu.

Umuyobozi wa Root Foundation, Muragwa Bienvenue, yavuze ko bibanze ku masomo yo gufotora, gufata amashusho no kuyatunganya, kwigisha kubyina bya kinyamwuga, kwigisha umuziki ndetse no kwutunganya.

Yagize Ati “Yari amasomo ari mu byiciro bine ariko kuri buri somo icyo twongeyeho muri iyi porogaramu kandi gifite akamaro gakomeye ni ukubigisha imikorere myiza, n’imyumvire mizima ibereye umuhanzi.”

Muragwa yavuze ko iyi porogaramu izamara imyaka ibiri, aho batagenya kuzaha amasomo abagera kuri 400, mu byiciro bitandukanye.

Bamwe mu banyeshuri bafashe aya masomo, bavuze ko bungutse byinshi kandi biteguye kubibyazamo umusaruro.

Kobusingye Pierrine wahawe impamyabushobozi mu bijyanye no gufotora, gufata amashusho no kuyatunganya yagize ati “Mbere ntabwo nari nzi gufotora, nari mfite Camera ariko nyibitse nk’ubitse inkweto yanze kumukwira, ariko ubu ndi ku rwego rushimishije, kuko nabasha gufata ifoto no kuyitunganya, nabasha no gufata amashusho nayo nkayatunganya.”

Dushimimana Chris wize ibijyanye n’umuziki yagize ati “Mu masomo nahawe nakuyemo byinshi, icy’ingenzi nakuyemo navuga ko gikomeye cyane ni ugukorera hamwe, (team work) nkeka ko kizamfasha, kuko ncuranga ‘solo’. Simpamya ko nayicuranga neza ndi njyenyine nkuko nayicuranga ndi muri bande.”

Elie Mandela, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ urubyiruko muri MasterCard Foundation, yashimiye Root Foundation yateguye aya masomo n’ urubyiruko ruyarangije, abasaba gukomeza kwiga byinshi ari nako babibyaza umusaruro.

Ati “Reka aya masomo y’ingirakamaro mukuye hano ntabe iherezo ry’urugendo mwatangiye ahubwo abe intangiriro y’ubundi buzima bushya, maze ubumenyi mwahawe mwiyushye akuya bubabere inzira yo gukora indi myitozo myinshi [...]by’umwihariko mubusangize abandi.”

Umuyobozi ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Gasabo, Musirikare David, yasabye abarangije amasomo kugira indangagaciro no kudahumwa amaso n’impano bafite, ahubwo bagakomeza n’andi masomo asanzwe bakabikomatanyiriza hamwe mu rugendo ruzabafasha kugana ku iterambere.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cy’abanyeshuri bazafata aya masomo, kizatangira ku itariki 3 Gicurasi uyu mwaka, aho abazayitabira nabo bazayafata mu gihe cy’amezi atatu.

Ni umuhango wabaye hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda Covid 19
Bamwe mu rubyiruko bari bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabushobozi
Bigishijwe kubyina bya kinyamwuga
David Musirikare ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Gasabo yarusabye kugira indagaciro no gukora cyane
Abanyeshuri basoje amasomo basabwe gukoresha ubumenyi bahawe bihangira umurimo
Abasoje amasomo bagaragaje ubumenyi bahawe
Abize kubyina bigezweho bahawe umwanya bagaragaje ibyo bigishijwe
Umwe mu banyeshuri ashayaya bya kinyarwanda
Bamwe mu banyeshuri bafashe aya masomo, bavuze ko bungutse byinshi kandi biteguye kubibyazamo umusaruro.
Umuyobozi wa Root Foundation Muragwa Bienvenue yavuze ko urubyiruko rwahawe impamyabushobozi rwafashijwe kunguka ubumenyi mu byo bakunda kandi bukababyarira inyungu
Muragwa yavuze ko iyi porogaramu izamara imyaka ibiri, aho batagenya kuzaha amasomo abagera kuri 400, mu byiciro bitandukanye
Umwe mu banyeshuri barangije ahabwa icyemezo cy'uko asoje amasomo
Ni amasomo yatanzwe ku bufatanye na Mastercard
Ubuhanzi, kubyina no gufotora no gutunganya amashusho niyo masomo yatanzwe mu gihe cy'amezi atatu ku banyeshuri 48
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko mu Karere David Musirikare n umuyobozi wa Root Foundation batanga impamyabushobozi

Amafoto: Mucyo Regis

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza