IGIHE

Amafoto yaranze ubukwe bwa Areruya Joseph n’umufasha we

0 5-04-2021 - saa 12:55, Eric Tony Ukurikiyimfura

Umukinnyi wo gusiganwa ku magare wa Benediction Ignite na Team Rwanda, Areruya Joseph, yasezeranye kuri iki Cyumweru na Uwera Josephine, umukobwa w’inzozi ze.

Areruya Joseph na Uwera Josephine basezeraniye imbere y’Imana muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza mu muhango wabanjirijwe n’uwo gukwa.

Mu bari bamwambariye harimo murumuna we, Gahemba Barnabé, bakinana muri Benediction Ignite ndetse na Mugisha Samuel bahurira mu Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda).

Areruya Joseph wavukiye mu Karere ka Kayonza, agakinira Les Amis Sportifs akiri muto, yerekeje muri Benediction Ignite muri uyu mwaka wa 2021 nyuma yo kuva muri Pédale Pilotine.

Yakinnye kandi nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo mu 2017- 2018 ndetse no muri Delko–Marseille Provence yo Bufaransa mu 2018-2019.

Mu marushanwa akomeye yakinnye, Areruya yegukanye Tour du Rwanda ya 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour de l’Espoir yo muri Cameroun.

Areruya Joseph wabaye umukinnyi w’umwaka wa 2018 muri Afurika, yihariye kandi kuba ari we mukinnyi wo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara wakinnye isiganwa rya Paris-Roubaix akarirangiza muri Mata 2019.

Areruya Joseph na Uwera Josephine bifotozanya n'abakobwa bari babambariye
Areruya na Uwera basezeraniye muri Paruwasi Gaturika ya Mukarange i Kayonza
Areruya Joseph muri kiliziya ya Paruwasi ya Mukarange
Areruya Joseph na Uwera Josephine basezeranye kubana akaramata
Mugisha Samuel (ibumoso) yari yambariye Areruya Joseph
Gahemba Barnabe (ibumoso) uvukana na Areruya Joseph, na we yitabiriye ubu bukwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza