IGIHE

Yabanje kumwima urukundo, nyuma yumva yarumwisabira!Inkuru y’urukundo rwa Diane na Kwizera

0 15-02-2021 - saa 09:11, Muhonzire Sylvine

Bikunda kubaho kenshi ku bakobwa, aho usanga yarimye umusore urukundo ariko nyuma akazisanga yaramukunze kuburyo yumva yabimwibwirira, gusa kubera wa muco w’abanyarwanda utemerera abakobwa kubwira abahungu ko babakunda, akabura uko abigenza.

Ibi n’ibyo byabaye kuri Diane Uwiduhaye, wasabwe urukundo na Kwizera Emmanuel bari baziranye kuva kera bakiri abana, ariko akamutsembera kubera ko yabonaga bitashokoka, cyane ko ngo Kwizera yitondaga cyane, acecetse, asa nk’umuntu uzi icyo ashaka.

Mu Kiganiro aba bombi bagiranye na 1K Studio, bavuze inkuru y’urukundo rwabo, kuva kera ari bana bato basengana kugeza babanye bakanabyarana.

Diane avuga ko ubwo hari hashize umwaka yimye urukundo Kwizera, yagiye gukora ahantu yimenyerezaga umwuga, asanga niwe ugiye kujya amuyobora, bimutera ubwoba, biramurenga. Yibazaga ukuntu azitwara, uko azakorana n’umuntu yimye urukundo bikamuyobera.

Akomeza agira ati "Yabyitwayemo neza cyane, cyane ko yankundaga. Yakoze ibishoboka byose akagerageza kunyereka ibimenyetso by’uko ankunda, ariko ntavuge ikintu na kimwe. Yageze ku nshuro yo kumbwira ko ankunda ahubwo ndi hafi kuzabyivugira.”

Kwizera avuga ko ajya kumusaba urukundo, yagiye nta mutima afite, ubwoba ari bwose, ndetse ko Diane akimubona yaturitse akarira, biramurenga aribwira ati ‘noneho bindangiriyeho, agiye kongera anyange’.

Abajijwe icyatumye arira, Diane yavuze ko kubera urukundo yamukundaga byamunaniye kubyakira, kwiyumvisha ko umusore yihebeye ari we ari kumusaba urukundo.

Yabyemeye bwangu atazuyaje, cyane ko ngo kuri we byari akarusho kuko aribwo bwa mbere yari yemereye umuhungu bari kumwe amaso ku maso, atari bya bindi byo kuri telefone.

Kwizera avuga ko noneho amaze kubyemera, byamubereye umutwaro, nk’umuntu utari warigeze akundana na rimwe. Yibajije ukuntu agiye kujya abigenza, biramuyobera.

Ati “Yarambwiye ati ‘Ndabyemeye!’ bimbana umutwaro noneho utarabaho[…] byabaye nk’aho ngiye kwiga. Umunsi wa mbere abinyemerera haciyemo nk’iminsi nk’ine ntaramuhamagara. Numva nyine icya mbere ari uko mfite umuntu wanyemereye ko dukundana.”

Bakomeza bavuga ukuntu urukundo rwabo rwagiye ruzamo imbogamizi nyinshi, kubera ko Kwizera yari acecetse, atamenyereye gukundana mu gihe Diane we yisanzura amenyereye kwitabwaho.

Kubera ubwitonzi n’urukundo Kwizera yamukundaga, yagiye yiga uko bakundana, yemera gukosora amakosa yose yajyaga akora, babana neza mu myaka ibiri bamaze bakundana batarabana.

Bavuga ko ku munsi w’ubukwe bwabo, nijoro batateye akabariro nk’uko bimenyerewe, ahubwo ko bamaze ijoro ryose baganira, bamenyana, bavuga ku by’urugo rwabo rushya, ibintu bavuga ko byabafashije kwisanga, kwiyumvanamo neza nk’umugabo n’umugore, ndetse no kubana neza, aho ubu bafite abana babiri mu myaka hafi itatu bamaranye.

Ubwo Diane na Kwizera basezeranaga mu rukiko
Aha biteguraga kwakira umwana wabo
Muri uyu muryango ibyishimo bihora ari byose
Kwizera na Diane ubona ko bahorana akanyamuneza mu maso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza