IGIHE

Uko Abanyarwanda bizihije Umunsi w’Umuganura hirya no hino mu gihugu (Amafoto)

0 6-08-2021 - saa 23:48, Claude Bazatsinda , Hakizimana Jean Paul, Mukwaya Olivier, Prudence Kwizera

Abanyarwanda bizihije Umunsi Umunsi w’Umuganura mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, bamwe baganuza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abandi baturage baganuzwa n’Abarundi.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Kanama 2021, ni bwo hirya no hino mu gihugu hizihijwe Umunsi w’Umuganura, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umuganura isooko y’Ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Bamporiki Edouard, yavuze ko uyu munsi ari umwe mu yo abantu baganuza bakanaganuzwa ku bintu bitandukanye.

Yagize ati “Umunsi rukumbi twizihiza mu ireme ry’abo turibo. Umunsi ubumbatiye iby’ubutwari twarazwe. Umunsi udutera ishyaka ngo ubutaha twirate ibigwi. Umunsi tuganuzwa, tukaganuza. Umunsi wateraga intwari z’aha ishema. Umuganura ni Rudasumbwa mu byo twizihiza.”

-  Abarundi bifatanyije n’Abanyarwanda ku munsi w’Umuganura

Mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru niho Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yahuriye na mugenzi we Colonel Cishahayo Remy uyobora Intara ya Kayanza mu Burundi.

Abarundi bahaye Abanyarwanda amakaziye y’inzoga n’ibindi binyobwa mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwizihiza Umunsi w’Umuganura.

-  I Musanze baganuje ba mukerarugendo

Umunsi mukuru w’Umuganura wizihijwe mu Karere ka Musanze ba mukerarugendo basangizwa ibyiza biri mu muco Nyarwanda.

Bamwe muri abo ba mukerarugendo bari mu Karere ka Musanze batembera bakanasura ahantu hatandukanye, bemeza ko umuco Nyarwanda ubumbatiye byinshi birimo ubusabane, amateka n’ukwemera bituma bagira uburyo bwihariye bwo kubaho no kubana n’abandi.

Emer Smirt wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe muri bo wari uri gutemberezwa na Beyond the Gorillas Experience Ltd, ikora ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Yagize ati “Nishimiye cyane kuba mu Rwanda, hari ikirere cyiza, abantu beza wasabana, bagira urugwiro, namenye imbyino zaho, nzi gukana ibitoki ariko nakunze n’ibiribwa byaho kuko ari umwimerere, ningera iwacu nzabakumbura ariko nifuza kuzagaruka mu Rwanda ndi kumwe n’izindi nshuti zanjye. Imana ibahe umugisha.”

-  Iburasirazuba hashimiwe abafatanyabikorwa

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yifurije abaturage bahatuye n’Abanyarwanda muri rusange Umunsi mwiza w’Umuganura abasaba gukora cyane ari nako ashimira abafatanyabikorwa babafasha mu bikorwa bitandukanye.

Yagize ati “Turizihiza uyu munsi w’Umuganura mu gihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, ariyo mpamvu dusaba abaturage kwifatanya nk’umuryango muri buri rugo, twizihiza Umuganura.”

Yakomeje avuga ko bashimira abahinzi, aborozi n’abafatanyabikorwa uruhare bagize mu ruhererekane nyongeragaciro rwo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, byatumye umusaruro ukomeza kwiyongera.

Ati “Turasaba abahinzi n’aborozi gukora cyane no kwitegura igihembwe cy’ihinga hakiri kare kugira ngo bizadufashe guhinga ku gihe no kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, bituganisha ku cyerekezo cy’Intara cyo kuba ikigega cy’Igihugu cy’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi.”

-  I Rubavu abarokotse Jenoside baganujwe ku birayi

Mu Karere ka Rubavu umuganura waranzwe n’ibikorwa byibanda mu kuzamura imibereho myiza y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abaturage b’Umurenge wa Kanama bagobotse abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Rugerero batujwe mu Mudugudu bakaba babahaye toni imwe n’ibiro 700 by’ibirayi byeze ku musaruro wavuye mu materasi yo kubungabunga umugezi Wa Sebeya.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Mugisha Honoré, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe nyuma yuko barangije gufasha abaturage babo.

Ati “Twabanje gufasha abaturage bacu noneho kuko twabonye umusaruro ufatika w’ibirayi uvuye mu materasi yo kubungabunga umugezi wa Sebeya mu cyumweru gishize twafashije umurenge wa wa Rubavu uyu munsi bitewe n’amateka twiyemeje gufasha abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Rugerero.”

Mu Murenge wa Cyanzarwe naho Ubuyobozi bw’umurenge ku bufatanye n’abaturage boroje Inka eshanu imiryango itanu yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Abanyamahanga bifatanyije n'abaturage b'i Musanze kwizihiza Umunsi w'Umuganura
Abanyamahanga bigishijwe kuboha imisambi
Abanyarwanda na bo baganuje Abarundi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi borojwe inka mu Karere ka Rubavu
Abarundi baganuje Abanyarwanda mu binyobwa bitandukanye
Abejeje ibirayi baganuje abandi baturage batabihinze
Beretswe umuco Nyarwanda
Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwifurije abaturage Umunsi mwiza w'Umuganura bubasaba kwitegura ihinga hakiri kare
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza