IGIHE

Papa Francis yanze icyifuzo cyo kuba abapadiri ku bagabo bafite abagore muri Amazon

7 13-02-2020 - saa 10:32, Ferdinand Maniraguha

Papa Francis yanze kwemeza icyifuzo cyo kwemerera abagabo bafite abagore kuba abapadiri mu gace ka Amazon, mu rwego rwo guhangana n’ubuke bw’abapadiri.

Abasenyeri bo muri ako gace bari bashyigikiye uwo mwanzuro umwaka ushize, ariko byagombaga kwemezwa na Papa.

Ubusanzwe abapadiri ba Kiliziya Gatolika basabwa gukomeza kuba imanzi igihe cyose bahamagariwe uwo murimo.

Ubwo abagabo muri Amazon basabirwaga kwemererwa kuba abapadiri bafite abagore, byararwanyijwe cyane mu bice by’Uburayi na Amerika, bavuga ko byaba biganisha ku kwemerera abapadiri bose ku isi gushaka abagore ari umwe mu myihariko Kiliziya yari ifite.

Itangazo ryavuye i Vatikani rigira riti “Amazon yaduhaye umukoro, Papa arandika, agamije ko tuva mu kibazo gihari bya nyabyo aho kwinezeza mu bisubizo bitanga umuti w’ikibazo igice.”

Papa yavuze ko hakenewe abapadiri bumva neza ikibazo kiri muri Amazon n’umuco wo muri ako gace. Yasabye abashumba gusengera abantu ngo bagire umuhamagaro w’ubupadiri ku bwinshi.

Umwaka ushize abasenyeri 184 bahuriye i Vatikani biga ku hazaza ha Kiliziya mu gace ka Amazon. Hanaganiriwe niba abagabo bakuze n’abashatse abagore bakwemererwa kuba abapadiri.

Bivugwa ko nibura 85 % by’uduce two muri Amazon batabasha guhimbaza misa buri cyumweru kubera ko nta bapadiri bahagije bahari. Hari abavuga ko babona padiri rimwe mu mwaka.

Papa yavuze ko Amazon ikeneye gukora ububyutse abantu benshi bakitabira kuba abapadiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
munyemana 2020-02-14 02:38:49

Wowe Fabrice,kuba Yezu yarabwiye Petero yuko azamwubakiraho Kiliziya,ntabwo bisobanura ko ariwe wabaye Paapa wa mbere.Ahubwo yamwerekaga ko azakorera Imana cyane,akitanga.Kandi koko yarabikoze,hamwe n’izindi Ntumwa.Ntabwo Yezu yigze amuha Titre ya Paapa.Paapa ni "title".Bisobanura "Data".YEZU yasize adusabye kutagira umuntu twita Paapa (bisobanura Data).Byisomere muli Matayo 23:9.

2
Fabrice 2020-02-13 16:09:42

Mpazimaka, wigeze usoma ivangili yanditswe na Matayo, 16 , 13-20 aho Yezu abwira Petero ko Ari urutare Kandi azamushinga Kiliziya. Mu ivangili yanditswe na Yohani 21, 15-19 arayimushinga none ngo Petero niyabaye papa wa mbere , abapapa ni abasimbura ba Petero, bakomeza umurimo Yezu yasigiye Petero. @ Sezikeye, naho kuvuga ko Petero yarafite umugore nibikuraho ko yabaye Papa, kuko Papa ntibivuga kutagira umugore, Kandi bagiye babasiga bakajya gukora ubutumwa.

3
Fabrice 2020-02-13 13:12:50

Mpazimaka, wigeze usoma ivangili yanditswe na Matayo, 16 , 13-20 aho Yezu abwira Petero ko Ari urutare Kandi azamushinga Kiliziya. Mu ivangili yanditswe na Yohani 21, 15-19 arayimushinga none ngo Petero niyabaye papa wa mbere , abapapa ni abasimbura ba Petero, bakomeza umurimo Yezu yasigiye Petero. @ Sezikeye, naho kuvuga ko Petero yarafite umugore nibikuraho ko yabaye Papa, kuko Papa ntibivuga kutagira umugore, Kandi bagiye babasiga bakajya gukora ubutumwa.

4
Alex 2020-02-13 12:13:41

Ariko rero! abizako ngo Petero yari afite umugore! mwibuke Yezu abatora basize abagore,ntaho twabonye bagarukira abagore babo.Reka ibyo tutumva tuge kubera ubumenyi buke tuge tubigezwaho nukwemera.

5
mazimpaka 2020-02-13 07:27:14

@ KABEHO,ni hehe Sezikeye yavuze ko "Ari Kiriziya ituma abakora amakosa bayakora??".Wimubeshyera.Yavuze ngo:"Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cyo kuryamana n’abagore cyangwa gukinisha abana,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora†.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. ".Ariko jye reka ngusabe ikintu kimwe.Vuga muli bibiliya yawe ahantu nibuze hamwe herekana ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Tubaye tugushimiye.

6
Kabeho 2020-02-13 05:57:18

Arko Sezikeye ujya wandika ibintu bikanyobera, ubu se ni bangahe mu bagabo bafite ingo cyangwa abagore bafite abagabo bafatirwa mu busambanyi! Ikibazo si Kiriziya Gatorika, ikibazo ni abantu buntu ubwabo. Iyo umuhamagaro ukunaniye, ni byiza gusohokamo ukagenda aho gukora ibihabanye n’ibyo wemera. Eglise catholic niba yarahisemo ko Abapadiri bagomba kudashaka, ni byiza cyane, utabishoboye ntabireke ariko ureke kuvuga ko Ari Kiriziya ituma abakora amakosa bayakora. Iki cyemezo cya papa ndagishikikiye, Kiriziya iyobowe na Roho Mutagatifu kandi ishingiye kuri Kristu wayishinze n’Urugaga rw’Abayiyoboye uhereye kuri Petero kugera uyu munsi.

7
sezikeye 2020-02-13 03:28:06

Kuba muli Gatolika abapadiri n’abasenyeri bakora icyaha cyo kuryamana n’abagore cyangwa gukinisha abana,biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora†.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo Gatolika ivuga ko Petero ari Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3 (Vatican’s Secretary of Finances).Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi bahoze ari Choir Boys.Urukiko rwamukatiye imyaka 6 y’igifungo,le 13/03/2019.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC. Nabo bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.

Kwamamaza