IGIHE

Theo Bosebabireba yiyongereye mu bahanzi bazitabira ‘Rwanda Gospel Stars Live’

0 13-10-2021 - saa 10:53, Nsengiyumva Emmy

Theo Bosebabireba yongerewe mu bahanzi bazitabira igikorwa ‘Rwanda Gospel Stars Live’ kizarangira umuhanzi umwe muri 15 yegukanye miliyoni 7 Frw.

Iki gikorwa kizaba kirimo ibitaramo by’abahanzi bizatangira mu mpera za Ukwakira 2021 aho bizajya bitambutswa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Muri iyi minsi, abahanzi bose bazabigaragaramo bari gukora imyitozo ku buryo icyo gihe kizagera bose biteguye neza gutaramira abanyarwanda.

Nyuma y’uko hiyongereyemo Bosebabireba, umubare w’abahanzi bari muri iki gikorwa wongeye uba 15 cyane ko bari basigaye ari 14 ubwo Vestine na Dorcas basezererwaga.

Abahanzi bari muri ’Rwanda Gospel Stars Live’ ni Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho na Aneth Murava na Theo Bosebabireba.

Buri wese wifuza gushyigikira umuhanzi akunda muri 14 basigayemo, arasabwa kujya muri telefone ye umurongo yaba akoresha wose, agakanda *544*300*nimero y’umuhanzi ashyigikiye hanyuma agashyiraho # cyangwa akanyura hano.

Nta giciro cyashyizweho, buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi akunda.
Nyuma y’ibi bitaramo nibwo hazamenyekana abatsinze, uwa mbere azahabwa miliyoni 7 Frw, uwa kabiri ahabwe miliyoni 2 Frw mu gihe uwa gatatu azahabwa miliyoni 1 Frw.

Kalisimbi Events imenyereye ibijyanye no gutegura ibitaramo, iri gufasha mu migendekere myiza y’ibi bitaramo nyuma yo gusinyana amasezerano n’abategura Rwanda Gospel Stars Live.

Kalisimbi Events izwi nka sosiyete itegura ibirori bitandukanye, yasinyanye amasezerano y'imyaka itatu ikorana n’abategura ‘Rwanda Gospel Stars Live’
Nyuma yo gusinyana amasezerano bayamurikiye itangazamakuru
Theo Bosebabireba yongewe muri ‘Rwanda Gospel Stars Live’, amakuru ahari ni uko asigaje gusinya amasezerano ubundi agahita atangazwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza