IGIHE

Mukunde Laurette agiye kuba uwa kane ugiye kurushinga mu bitabiriye Miss Rwanda mu 2017

4 14-01-2020 - saa 13:05, Nsengiyumva Emmy

Mukunde Laurette witabiriye Miss Rwanda 2017 ntabashe kwegukana ikamba iryo ariryo ryose agiye kurushinga, aho abaye umukobwa wa kane mu bo bari kumwe icyo gihe ugiye kubaka urugo.

Impapuro z’ubutumire mu bukwe bwe zigaragaza ko tariki 31 Mutarama 2020 aribwo umuryango we uzakoresha ibirori byo kumusaba no kumukwa muri Classic Hotel mu Karere ka Musanze.

Mukunde yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017 nyuma yo kwiyamamariza mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ntabwo yigeze avugwa cyane mu nkuru z’urukundo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze zose ntihagaragaraho ibijyanye n’aho ahagaze mu rukundo kimwe n’uwo bagiye kurushinga.

Umwe mu nshuti ze za hafi bari kumwe muri Miss Rwanda, yabwiye IGIHE ko ubukwe buhari ariko ko adashobora gutangaza amazina y’uwo bazashyingiranwa kuko Mukunde “ntashaka ubuzima bwe bwite mu itangazamakuru”.

Twagerageje kuvugisha uyu mukobwa, ariko ntibyadukundira kuko nimero ye ya telefoni yari ifunze.

Mukunde yiyongereye kuri Umutoniwase Belinda, Umutoni Pamela na Shimwa Guelda bari kumwe muri Miss Rwanda bamaze kubaka ingo.

Belinda yakoze ubukwe mu 2017, Pamella muri Kamena 2019 naho Guelda abukora mu mpera za 2019.

Yari umwe mu bana bahembwe na Madame Jeannette Kagame mu 2010 nk’umwe mu bari batsinze neza mu bizamini by’amashuri abanza.

Mukunde Laurette imbere y'akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda mu 2017
Ubutumire mu bukwe bwa Mukunde Laurette bwamaze kujya hanze
Mukunde Laurette niwe utahiwe muri gahunda zo gukora ubukwe mu bitabiriye Miss Rwanda mu 2017
Mukunde Laurette yitabiriye Miss Rwanda 2017 ahagarariye Intara y'Amajyaruguru
Mukunde Laurette mu 2010 yahembwe na Madame Jeannette Kagame nk’umwe mu bakobwa batsinze neza mu kizamini cya leta gisoza amashuri abanza
Shimwa Guelda yakoze ubukwe mu mpera za 2019
Umutoniwase Belinda niwe wabimburiye abo bahatanye muri gahunda zo gukora ubukwe
Umutoni Pamela yakoze ubukwe muri Kamena 2019
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
harvey 2020-01-16 02:23:06

it nice

2
Nshimiye 2020-01-15 11:00:49

Ako izo nda muba mushinja abantu baba bazibateye muri munsi y’ibitanda cyangwa nimwe muzibatera. Twajya tureba ibitureba koko. Imana izabubakire rata

3
mutijima 2020-01-14 09:31:56

Bazabyare Hungu na Kobwa.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe".Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemera gutunga abagore benshi.Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe.Nkuko Yesu yabisobanuye,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Ibi bisobanura ko kurongora abagore benshi nabyo ari icyaha kizabuza abantu ubuzima bw’iteka.

4
eric 2020-01-14 08:57:40

ubwo ubukwe bwihuse ubwo bamuteye inda nawe ahita ayisama atazuyaje

Kwamamaza