IGIHE

Akon agiye kubaka umujyi muri Afurika uzamwitirwa

1 14-01-2020 - saa 14:00, Uwiduhaye Theos

Umuhanzi ukomeye akaba n’umushoramari, Aliaune Damala Badara Akon Thiam [Akon], ukomoka muri Sénégal agakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agiye kubaka umujyi mu gihugu akomokamo uzamwitirirwa.

Uyu muhanzi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram, aho yatangaje ko agiye kubaka Umujyi muri Sénégal uzamwitirirwa.

Ati “Twasoje gusinya amasezerano yo kubaka Akon City muri Sénégal. Ntegereje kuzabona muhaza mu gihe kiri imbere.”

Jakarta Post iherutse gutangaza ko yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa SAPCO yo kubaka umudugudu w’ubukerarugendo bw’igihe kirekire uzafasha mu bukangurambaga ku bidukikije.

Icyo gihe Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Sénégal, Mame Mbaye Niang, yatangaje ko ‘Hejuru yo kuba ari umuhanzi, ni umushoramari wizerera muri Afurika akaba yasinye amasezerano.’

Umunyamabanga Rusange wa SAPCO, Aliune Ndiaye, yavuze ko ingano y’ishoramari muri uyu mushinga itaramenyekana neza. Akon ashaka kubaka mu bilometero 120 uvuye mu murwa mukuru wa Dakar.

Akon yabaye muri Sénégal akiri umwana ariko ku myaka irindwi gusa yahise ajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Akon siwe wenyine wo muri Afurika y’Iburengerazuba uhisemo gushyigikira ubukerarugendo bw’aho akomoka kuko na Idris Elba aherutse kubikora. Uyu mugabo ufite Se ukomoka muri Sierra Leone na Nyina w’umunya-Ghana, yatangije umushinga w’ubukerarugendo ku ivuko rya Se.

Akon asanzwe akora ibikorwa biteza imbere Afurika cyane ko ku wa 9 Nzeri 2019 abaturage bo mu Mirenge ya Ndego na Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bashyikirijwe ibikorwa remezo birimo amashyanyarazi akomoka ku zuba, imbangukiragutabara eshatu n’amazi meza bifite agaciro k’ibihumbi 250$ (asaga miliyoni 233 Frw).

Babishyikirijwe n’abagiraneza barimo Samba Bathily, Akon na Thione Niang binyuze mu mushinga wabo ’Akon Lighting Africa’.

Ubwo Akon yasinyaga amasezerano yo kubaka umujyi uzamwitirirwa
Akon ni umwe mu bahanzi bakomoka muri Afurika bakunze kuhakorera ibikorwa byo kuhateza imbere n'ubwo atahaba
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
karamaga 2020-01-14 09:24:42

Ndibuka ko uyu mugabo yaje mu Rwanda ashaka kuhashyira imishinga.Uko bigaragara arakize cyane.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Kwamamaza