IGIHE

AY n’umugore we bizihirije isabukuru y’imfura yabo mu Rwanda

0 13-08-2019 - saa 20:47, Muvunyi Arsène

Umuraperi wo muri Tanzania, AY, n’umugore we Umwali Rehema, bari i Kigali aho bahizihirije isabukuru y’umwaka umwe y’umwana wabo w’imfura.

Ambwene Yessah (AY) ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Tanzania ariko ufitanye isano ya hafi n’u Rwanda. Nyina umaze imyaka icyenda yitabye Imana na we yari Umunyarwandakazi.

AY umaze iminsi ahugiye mu bucuruzi kurusha umuziki, we n’umuryango bari kubarizwa mu Mujyi wa Kigali aho bifuje kwizihiriza isabukuru y’imfura yabo, Aviel Yessayah, wavutse tariki 12 Kanama 2019.

Umwe mu nshuti z’uyu muryango yabwiye IGIHE ko AY yageze mu Rwanda ku Cyumweru mu gihe umugore yahageze kuri uyu wa Mbere aturutse muri Amerika.

Uyu mwana yavukiye mu bitaro bya Medical City Healthcare-Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’amezi atandatu ababyeyi be bakoze ubukwe.

Imihango yo gusaba no gukwa yabereye i Nyamata tariki 10 Gashyantare 2018 mu gihe indi yabereye i Dar es Salaam tariki 24 Gashyantare uwo mwaka.

AY uri i Kigali yahuye n'inshuti ye DJ Bissoso
AY yasabye umukunzi we mu mihango ya kinyarwanda
AY yashakanye n'umunyarwandakazi Rehema
Rehema atewe ishema no kuba umugore wa AY
Umuhungu wa AY yujuje umwaka umwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza