IGIHE

Smartphones 1000 za mbere zashyikirijwe abatishoboye muri #Connect Rwanda

9 13-02-2020 - saa 18:11, IGIHE

Abaturage 1000 bo mu Karere ka Rutsiro babimburiye abandi gushyikirizwa telefoni zigezweho za smartphones, mu bukangurambaga bwa Connect Rwanda, bugamije kugeza izi telefoni ku batishoboye, hagamijwe kuborohereza kubona serivisi zinyuranye.

Iyi gahunda ya Connect Rwanda yatangijwe na MTN Rwanda, aho buri muntu yagendaga yitanga uko yifite, maze nawe agasaba mugenzi we cyangwa undi muntu ashaka, gutera inkunga ubu bukangurambaga.

Kuri uyu wa Kane nibwo telefoni za mbere zashyikirijwe abadafite ubushobozi bwo kuzigura, mu muhango wabereye mu Karere ka Rutsiro.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye abazihawe kubibyaza umusaruro.

Yagize ati “Izi telefoni mwahawe ni impano zatanzwe mu bufatanye bw’abanyarwanda muri rusange harimo ibigo bitandukanye ndetse n’abantu ku giti cyabo. Muzihawe kugira ngo muzikoreshe mu bintu byazabagirira umumaro.”

Umwe mu bahawe izi telefoni, Munyagisenyi Augustin, usanzwe ari n’umujyanama w’ubuzima, yavuze ko telefoni yahawe izamufasha cyane.

Ati “Nk’umujyanama w’ubuzima, najyaga ntanga raporo mu magambo gusa, ariko ubu ndajya nongeraho n’amafoto!”

Sebitoki Jean Damascène wo mu Murenge wa Munanira yavuze ko izi smartphone zizabafasha guhanahana amakuru no kubungabunga umutekano.

Ati “Itumanaho ryatugoraga kuba umuturage aha undi amakuru na mugenzi we bikaba ikibazo ariko ubu nzajya mpamagara abari kure no hanze y’igihugu. Ubu umutekano na wo bizadufasha gutanga amakuru vuba uri Nyabirasi abwire uri Manihira.’’

Ayinkamiye Divine yavuze ko telefoni izamufasha kubona serivisi zajyaga zimugora zirimo no gushaka amafaranga ya internet.

Ati “Ndishimye cyane. Njye mu buzima bwa buri munsi nahuraga n’ibibazo kuko nta telefoni nagiraga no gutanga mituweli nakoreshaga iy’abandi ariko ubu nzajya mbyikorera ntagiye gutira; nzajya nishakamo aya internet.’’

Ku wa 20 Ukuboza 2019 nibwo MTN Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Connect Rwanda Challenge, maze ibigo n’abantu ku giti cyabo batangira kwiyemeza umubare wa telefoni zigezweho bazatanga zigahabwa abadafite ubushobozi bwo kuzigurira hirya no hino mu gihugu.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yasabye abahawe telefoni kuzifashisha bahindura ubuzima.

Ati “Ndabasaba kuzubahiriza impanuro za Perezida Kagame yaduhaye ubwo yatangizaga iyi gahunda. Izi telefoni ntabwo ari iz’amafiyeri zigomba kubafasha kuzamura ubuzima kuko hari serivisi zabagoraga bitewe nuko nta koranabuhanga mwari mufite; nimuzibyaze umusaruro.’’

Uretse gushyikirizwa izi telefoni, abazihawe banahuguwe ku buryo bwo kuzikoresha, kugira ngo bazabashe kuzibyaza umusaruro.

Aba baturage banahawe internet izamara amezi atatu kugira ngo bimenyereze kuzikoresha.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abantu miliyoni ebyiri n’ibihumbi 600 zidafite smartphone. Akarere ka Rutsiro kaza ku mwanya wa nyuma aho ari umuturage 1% ufite telefoni akaba ari nayo mpamvu ariho kuzitanga byatangiriye.

Kuri ubu hamaze gukusanywa telefoni ibihumbi 43 zatanzwe zivuye mu bantu batandukanye binyuze mu bukangurambaga bwa Connect Rwanda.

Alain Numa ukora muri MTN ni we wayoboye iki gikorwa
Buri murenge wari wateguriwe telefoni zawo
Iki gikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa
Minisitiri Ingabire Paula yasabye abahawe telefoni kuzibyaza umusaruro
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, ni we watanze telefoni ya mbere
Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD), Kampeta Sayinzoga, atanga telefoni
Kampeta Sayinzoga n'umuturage yahaye telefoni bari bafite akanyamuneza
Akanyamuneza kari kose...
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yereka umuturage uko telefoni ikora
Minisitiri Ingabire yishimiye umwe mu bana b'umubyeyi wahawe telefoni
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula n'Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, bafashe selfie
Nyuma yo gutanga telefoni hafashwe ifoto y'urwibutso
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jean Mateso 2020-02-14 03:49:45

nanjye mumpe kuko ndishoboye aliko si cane..... MUKOMERE CANE.

Sé mtoto wa mzee.

2
Celestin 2020-02-14 00:14:26

Umushonji arota arya koko!!! ariko uziko mukwiye guhindurirwa imyunvire ahubwo??? Africans ibyanyu ni ukurya gusaaaaaaa, ubona ko izo smart phones ntacyo zafasha umuturage ukennye kwiteza imbere se ahubwo? nibaze ko nawe ukeneye gukorerwa ubufashamyunvire kabsia!!!! Turi mugihe cy’iterambere mumyunvire apana kurimira gusaaaaaaa

3
Kigali 2020-02-13 23:51:32

Gufasha ni umuco mwiza wabanyarwanda. Ariko iyo usababa imfashanyo yatse ibyo umufasha nawe adafite biba ari ikibazo. Phone ya 100,000 irahenze cyane peee zifitwe mbarwa mu rwanda.

4
Ema 2020-02-13 22:39:43

Ncuti muri aba bose nta waburaye mbonamo,

5
Jules 2020-02-13 22:22:24

None c nkawe uvuga ngo telephone bayigaburira abana, ibyawe ubitekerereza mu biryo gusa? Bazazifashisha mu byabateza imbere nibyo biryo biboneke! Don’t be pessimistic please

6
Biruta 2020-02-13 21:49:39

Nizeye ko ari mara phone, kandi ko umuturage bamuhaye kwihitiramo hagati ya Mtn na Airtel .

7
Karangwa 2020-02-13 16:43:22

Uyu muvandimwe uvuga ko smartphone itahabwa ufite abana baburaye nibura azi aho gahunda ya Leta yo gufasha abanyarwanda kwiteza Imbere no kwivuza mu biribwa igeze? Cg akeneye gusobanurirwa

8
Nayabo 2020-02-13 10:47:32

Muze no kutubwira ukuntu umuntu utishoboye azatunga smartphone koko. Ninde uzajya umushyiramo ama bundles? Najye uhanyanyaza nasanze atari amafaranga nakwigondera uko nshatse none uwo utishoboye azabigenza gute? Ariko nayo nimari da uzayirangura kuri make 60k ubwo ntakundi.Undi nawe abe acuma iminsi mike.

9
... 2020-02-13 10:37:57

Wansobanurira ukuntu waha smartphone umuntu waburaye, aho kumufasha kwihaza?
Smartphone azayigaburira abana?

Kwamamaza