IGIHE

Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatumije abakinnyi 30 b’Abarundi bafite indangamuntu z’u Rwanda

11 13-08-2019 - saa 15:33, Eric Tony Ukurikiyimfura

Urwego rw’Abinjira n’abasohoka mu Rwanda rwatumije abakinnyi 30 bakomoka mu Burundi ariko bakoresha indangamuntu z’u Rwanda, hagamijwe kumenya uko bazibonye ndetse koko niba bakwiye gukina mu Rwanda nk’abenegihugu.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri ku cyicaro cy’uru rwego ku Kacyiru. Abakinnyi bitabye barimo Iragire Saidi, Ndizeye Samuel na Ulimwengu Jules bakinira Rayon Sports, Nimubona Emery, Munyakazi Youssul Lule na Hakizimana Kevin bakinira Police FC n’abandi.

Ni igikorwa kibaye nyuma y’intabaza yatanzwe na Rurangirwa Louis, wavuze ko hari abantu benshi cyane cyane Abarundi, bakina mu Rwanda, batunze indangamuntu zabonywe mu buryo butemewe.

Rurangirwa usanzwe ari umuyobozi wa Rugende WFC, yavuze ko mu bushakashatsi yakoze, yasanze abakinnyi basaga 24 bakomoka mu Burundi bakinira ku byangombwa by’u Rwanda, asaba Urwego rw’abinjira n’abasohoka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA) na FERWAFA kubikurikirana.

Ubwo IGIHE yageraga ku Kacyiru, yahasanze abakinnyi babiri ba Rayon Sports, Ndizeye Samuel na Ulimwengu Jules, bari bahagaze hanze mu gihe nyuma y’iminota mike, myugariro w’iyi kipe Iragire Saidi usanzwe ukinira n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, na we yasohotse muri bimwe mu biro by’uru rwego rw’igihugu rw’abinjira n’abasohoka.

Buri mukinnyi yinjiraga ukwe, hagasuzumwa umwirondoro we, akabazwa igihe amaranye indangamuntu y’u Rwanda ndetse n’inzira byanyuzemo kugira ngo ayihabwe.

Aba bakinnyi bose kimwe na bagenzi babo barimo aba Police FC, Bugesera FC n’ayandi makipe bahageze mu masaha yabanje n’abahavuye mu cyumweru gishize, bazategereza igisubizo ntakuka bazahabwa nyuma yo gusuzuma ibyo batangarije uru rwego.

Hari amakuru ko abakinnyi barimo aba Bugesera FC bahise bamburwa indangamuntu z’u Rwanda bakoreshaga nyuma y’uko ibisobanuro batanze bitanyuze Urwego rw’abinjira n’abasohoka.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier aherutse gutangariza FunClub ko niba ibyo gutanga indangamuntu ku banyamahanga bikibaho bikwiye kwamaganwa kuko kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda hari inzira bicamo.

Ati “Ntabwo umuntu umukura mu Burundi cyangwa muri Congo ngo uhite umugira umunyarwanda, kera byarabaga, hari abiswe ba Habyarimana, ba Ndamage ariko bataranyuze mu nzira zikurikije amategeko zo kubona ubwenegihugu. Ibyo ni ibintu bitari byiza tugomba kwamagana. Nari nzi ko byacitse, bigihari ntabwo byaba ari byiza, ni ukubirwanya abanyamahanga baza gukina bakaza ari abanyamahanga.”

Rurangirwa Louis wasabye ko abakinnyi batunze indangamuntu z’u Rwanda mu buryo butemewe bakurikiranwa, yavuze ko mu bituma bahitamo kuzibona muri ubu buryo ari uko umubare w’abanyamahanga bemewe muri shampiyona ari muto, amakipe akifuza gutunga benshi ariko bakina nk’abenegihugu.

Amakipe yose yo mu cyiciro cya Mbere mu Rwanda yemerewe abanyamahaganga batatu gusa mu bakinnyi 18 bitabazwa kuri buri mukino.

Abakinnyi barimo Jules Ulimwengu bitabye Urwego rw'Abinjira n'abasohoka kuri uyu wa Kabiri
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Umuturage 2019-08-14 16:14:07

Ariko hari ikintu ntajya numva. Kubera iki abantu baturutse burundi iyo bavuze ikirundi bahita bitwa abarundi batitwa abanyarwanda baturutse Burundi nk’abandi banyarwanda baturutse mu bindi bihugu bavuga izindi ndimi!? Nukuri hagire ubinsobanurira.

2
Smcard 2019-08-14 00:31:21

Kwa mburwa indanga muntu ntibihagoje banakurikiranwe namategeko. Kuko nugutunga ibyango mbwa bihimbano.

3
Bikorwanayo Emmanuel 2019-08-13 23:23:52

Ibi ndabona ari agakino, ese ba Issa Bigirimana harya ni abanyarwanda? Cg babonye ababo bavuyemo bashaka uko biyenza NGO bibonere ibikombe? Sinzi ukuntu umuntu yabona indangamuntu ayibye nkaho itagira inzira inyuramo izwi, nibavugishe ukuri bareke kudukinga ibikarito mumaso.

4
Theos 2019-08-13 21:59:18

Ahubwo nihakorwe irindi barura duhereye mu nama z,amasibo cg tujye tuvuga ibisekuru nk,abagiye gusezerana kuko abanyamahanga bafite indangamuntu z,urwanda n,akayabo ntago ari mu bakunnyi biri no mubandi baturage birimo. Nkubu hari abarundi bibera mu gicyingi cy ,umucyire umwe dutaranye ark bose bahindutse abanyarwanda baraje bipagasiriza gutyo. Nyamara twebwe abenegihugu urayita kuzabona indi bikaba Mana mfasha abana bacu baririrwa basiragira Ku mirenge ngo bafotorwe iberenge byarahengamye
Hanyuma icyijyanye n,abakinnyi ndumva mwareka amakipe agakinisha abanyamahanga bose bifuza kuko nimwe mutuma babeshya. Ubundi mwiyemera ngo murakinisha abanyarwanda muruta abafransa abongereza cg espagne ? Mureke abanyamahsnga baze bacyine abanyarwanda nabo bajye gukina ahandi cg mugarure abagiye hanze mushyireho n,itegeko ko nta umunyarwanda uzongera kujya muri championa yo hanze.

5
Theos 2019-08-13 21:59:16

Ahubwo nihakorwe irindi barura duhereye mu nama z,amasibo cg tujye tuvuga ibisekuru nk,abagiye gusezerana kuko abanyamahanga bafite indangamuntu z,urwanda n,akayabo ntago ari mu bakunnyi biri no mubandi baturage birimo. Nkubu hari abarundi bibera mu gicyingi cy ,umucyire umwe dutaranye ark bose bahindutse abanyarwanda baraje bipagasiriza gutyo. Nyamara twebwe abenegihugu urayita kuzabona indi bikaba Mana mfasha abana bacu baririrwa basiragira Ku mirenge ngo bafotorwe iberenge byarahengamye
Hanyuma icyijyanye n,abakinnyi ndumva mwareka amakipe agakinisha abanyamahanga bose bifuza kuko nimwe mutuma babeshya. Ubundi mwiyemera ngo murakinisha abanyarwanda muruta abafransa abongereza cg espagne ? Mureke abanyamahsnga baze bacyine abanyarwanda nabo bajye gukina ahandi cg mugarure abagiye hanze mushyireho n,itegeko ko nta umunyarwanda uzongera kujya muri championa yo hanze.

6
Kagabo 2019-08-13 17:18:11

Nibarindire no Burundi tuzobaba uko bihakanye ubwenegihugu bwabo!!!

7
kamanz 2019-08-13 16:26:26

Ibi simbiblna mo gushaka kumenya gusa aho cc uko izi ndangamuntu zahawe Abarundi.
Ahubwo APR FC niyo ibiri inyuma kuko yo yafashe gahunda yo gukinisha abenegihugu gusa. Yararebye isannga itazakora mo ku makipe afite abanyamahanga.
Abanyamahanga uko byagenda kose barakenewe mu gihugu. Ahubwo nibongere umubare w’abakina hagati mu mukino umwe. Bave kuri 3 bashyire ho 5.
APR FC nive mu matiku, irekere umupira aba civilians.
Nta bwo umupira wacu uzatera imbere, ikipe imwe ari yo ihora iteteshwa ari yo yica igakiza. Iyo wishoye muri Football wemera n’ururimi rukoreshwa muri yo ari rwo bita UKURI N’UMUCYO.

8
Ronaldo 2019-08-13 15:13:01

...mirongo itatu b’abarundi bafite indangamuntu z’urwanda..wagirango ntibazihawe rwose...kuki tubita abarundi ntitubite abanyarwanda bavuye I Burundi

9
Sembagare John 2019-08-13 11:27:40

nibabisobanure banavuge uburyo bazibonye.nibiba ngombwa bahagalikwe ndetse namande bayashyireho

10
Kamanzi 2019-08-13 10:49:54

Ariko njye simbyumva, ubwo se nibo bafite ikibazo cg ni inzego zijegajega zabitanze?? Ahubwo ikagaragara nuko Hari Abandi mugihugu bafite ID zurwanda batezemerewe. UMUSAZA HE PK navugurure inzego za NIDA kuko zirananiwe.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza