IGIHE

U Bufaransa bugiye gusuzuma ubujurire ku guhagarika burundu iperereza ku ndege ya Habyarimana

7 14-01-2020 - saa 11:43, Cyprien Niyomwungeri

Ubutabera bw’u Bufaransa bugiye gusuzuma ubujurire bwatanzwe n’imiryango y’abaguye mu ndege yahitanye Perezida Habyarimana Juvénal n’uw’u Burundi, Cyprien Ntaryamira kuwa 6 Mata 1994.

Iyi miryango yasabye ubutabera gutesha agaciro icyemezo cyo guhagarika burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, cyafashwe mu mpera za 2018 nyuma y’imyaka 20 y’iperereza ariko hakabura ibimenyetso ku bo bashinjaga kubigiramo uruhare.

Icyo iyi miryango ishaka ni ugutangiza iperereza cyangwa hakaba habaho urubanza ku bayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda.

Iyi dosiye yakunze guhindanya umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa kuko abayobozi bakuru icyenda b’u Rwanda mu 2006, bakozweho iperereza rishingiye ku mpamvu za politiki ariko bigatwarwa mu mutaka w’ubutabera, aho bashinjwaga uruhare mu ihanurwa ry’iyi ndege ya Habyarimana.

Nk’uko Le Figaro yabyanditse, abakora iperereza b’Urukiko rw’ubujurire rwa Paris, bazafata icyemezo nyuma yo gusuzuma mu muhezo ubujurire bwatanzwe busaba gutesha agaciro icyemezo cyo kuwa 21 Ukuboza 2018, n’abacamanza bakora iperereza ku byaha by’iterabwoba Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux.

Abegereye iyi dosiye bavuga ko mu busabe bwanditse, ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru byasabye urukiko kwemeza ihagarikwa ry’iryo perereza.

Nyuma y’uko icyemezo cyo guhagarika iperereza burundu gifashwe, Umunyamategeko wa Agatha Kanziga wari umugore wa Habyarimana, Philippe Meilhac, yabwiye France 24 ko bagiye kujurira icyo cyemezo.

Meilhac yavuze ko basanga guhagarika iyo dosiye burundu bifite ikindi bihatse.

Ati “(Agathe) Yizeye ko urubanza rushoboka. Abacamanza bafashe umwanzuro mu bwisanzure bwabo. Ubu biragaragara ko hejuru y’iyi dosiye hihishe ikintu gikomeye, unarebeye uko umubano mu bya dipolomasi wagiye uhinduka. Kuva naba umunyamategeko, sindabona aho ubuhamya bw’abantu barindwi buteshwa agaciro.”

Yakomeje agira ati “Nk’umunyamwuga, nzi ko iyo urubanza rugeze kuri uru rwego, hari ibyo abatangabuhamya bashobora kunyuranya ariko ntabwo bose basubizwa inyuma. Niyo mpamvu tuzitabaza urukiko rw’ubujurire.”

Indege yari itwaye Perezida Juvénal Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi, yarashwe ku wa 6 Mata 1994, ikurikirwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside ku buryo bweruye, wari umaze igihe warateguwe ndetse unageragezwa.

Mu 1997 nibwo umwe mu muryango w’umufaransa waguye mu ndege Falcon 50 ya Habyarimana yatanze ikirego i Paris. Mu 1998 hatangiye iperereza, riyobowe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Ni igikorwa yakoze adakandagiye ku butaka bw’u Rwanda, yifashisha ubuhamya bw’abantu barimo abahoze ari abasirikare bavuga ko bagize uruhare mu ihanurwa ryayo, ariherekeresha impapuro zita muri yombi bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Nyuma muri Nzeri 2010, Abacamanza babiri Nathalie Poux na Marc Trevedic baje mu Rwanda mu iperereza ku ihanurwa ry’iyi ndege, bagira n’umwanya wo kumva ubuhamya bw’abantu batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu Burundi, nyuma banzura ko iyi ndege yahanuwe n’agatsiko k’intagondwa z’Abahutu zitakozwaga iby’isaraganya ry’ubutegetsi.

Mu 2016, Umucamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux bongeye kugaruka kuri iri perereza, batangira baha umwanya bamwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nk’abatangabuhamya bakunze kurangwa no kunyuranya imvugo.

Nyuma y’ubu buhamya, aba bacamanza bahise batumiza uwari Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, kugira ngo azajye kwisobanura; gusa ntiyigeze ajyayo.

Mu Ukuboza 2017 nibwo aba bacamanza b’u Bufaransa bashinzwe gukora iperereza ku byaha by’iterabwoba, batangaje ko basoje iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, ariko ntihatangazwa ikigomba gukurikira.

Raporo Mutsinzi yatangajwe mu 2010 yemeje ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byavuye mu nkambi ya Kanombe, birashwe n’abahezanguni bari mu ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza, kugira ngo haburizwemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse babone n’uko barangiza umugambi wo kwica Abatutsi.

Indege yari itwaye Habyarimana yahanuwe kuwa 6 Mata 1994
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Polo 2020-01-14 18:36:51

Iyo numvise ijambo abahutu n’abatutsi numva ngiye kuruka nkurikije aho ibyo byitwa amoko byagejeje Igihugu abantu bagapfa bagashira imihanda yose ngo ni ayo maburagasani y’amoko, nari umwana ariko ibyo bihimbano by’amoko bituma abantu bamara bene wabo njye simbyemera, mwa banyamakuru na mwe mujye mugabanya kugarura izo nyito mu nkuru zanyu, urugero ngo abahezanguni b’abahutu ibyo ni ibiki????. Njye ndumunyarwanda.

2
Muhire 2020-01-14 13:28:14

Iyi dosiye yagombaga kurangirira Arusha bakagira ba ruharwa bateguye genocide bakayigira ikirego ba Bagisora bakayiburana niba koko aribo bayirashe.Kuba rero iyo ibitswe hari abushima byerekana ko harimo ibinyoma bya politiki nyine.
Harya ubundi ngo ninde muntu uzwi amazina warashe ya ndege? Niba ari ba Bagosora nibajyanwe munkiko biregure.Niba kandi byaragenze nko muri Iran ejobundi ikora ikosa nabyo bijye ahagaragara ariko irangire

3
habarugira 2020-01-14 09:40:54

Ibintu bibera muli iyi si birababaje.Nkeka ko iyi dossier yoroshye kumenya uwahanuye indege.Ariko kubera politics,bananiwe kuyirangiza.Politike ni mbi.Itera ibibazo byinshi aho kubikemura,kandi ikazana amatiku.Niyo mpamvu bamwe banga kuyijyamo,niyo wabaha ibya Mirenge.Nubwo benshi ibakiza.

4
habarugira 2020-01-14 09:40:54

Ibintu bibera muli iyi si birababaje.Nkeka ko iyi dossier yoroshye kumenya uwahanuye indege.Ariko kubera politics,bananiwe kuyirangiza.Politike ni mbi.Itera ibibazo byinshi aho kubikemura,kandi ikazana amatiku.Niyo mpamvu bamwe banga kuyijyamo,niyo wabaha ibya Mirenge.Nubwo benshi ibakiza.

5
kiki 2020-01-14 08:50:15

ibi nabyo birarambiranye bazahere ku mugore wa habyarimana ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, ese kuki uwo mugore adashaka gutangaza uwatwaye black box (boite noire) yiyo ndege kandi indege yaraguye mu rugo rwe aho niho hari urujijo wenda bazasanga yari mu mugambi wabarigasuye umugabo we, ejo bundi IRAN yahanuye indege ya Ikrain yikanze ko irimo abanyamerika irabihakana ariko yisubiyeho irabyemera kubera boite noir (black box) hamwe n’icyogajuru cyatanze amakuru........... abo ngabo nabo nibatake abari bashinzwe kurinda kwa habyarimana, umugore we, umuyobozi wikigo cya kanombe icyo gihe, n’abari bashinzwe tour de controle ku kibuga cy’indege i kanombe, abasirikare ba France bashinzwe iperereza icyo gihe mu Rwanda, Minaur yicyo bazamenya ukuri bashaka naho kubigereka ku batalamu biberaga ku mulindi n’itekinika bakinnyi ngo leta y’abatabazi, ingabo z’ubufaransa bakinnye ngo badaseba inshyuro ebyiri ( gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside yakorewe abatutsi no guhanura indege ya kinani bahimba ibinyoma), .......... le temps nous donnera raison

6
Mugunga John 2020-01-14 08:40:52

Jyewe mbona uko byakagenda kose ukuri kwa kamenyekanye kuwayihanuye nubwo umugambi wa Jenoside wari waratangiye kuko ihanurwa ryiyo iyo dutekereje tubona ko ariryo ryashyize Jonoside kumugaragaro kuko iyo idahanurwa bakuzajya biza bica umuntu umwe kuburyo bitari kuzapfa bimenyekanye kuko abantu bapfa uyu munsi ipfu zitazwi.

7
Haguma 2020-01-14 05:39:03

Abari batangiye kubyina insinzi ndabihantanishije.

Kwamamaza