IGIHE

Muhire Kevin yahagurutse i Kigali yerekeza mu ikipe yo mu Misiri (Amafoto)

5 26-11-2018 - saa 20:44, Ngabo Roben

Umukinnyi wo hagati wari muri Rayon Sports, Muhire Kevin, yahagurutse i Kigali yerekeza mu Misiri aho yagiye mu igeragezwa muri Misr lel-Makkasa Sporting Club iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’iki gihugu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ugushyingo 2018 nibwo uyu mukinnyi yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali na Ethiopian Airlines ya saa 16:15 ijya i Cairo mu Misiri.

Muhire Kevin yageze ku kibuga cy’indege aherekejwe na Ntibitura Jean Claude bita Santos uyobora ishuri ry’umupira w’amaguru ry’i Gikondo uyu mukinnyi yazamukiyemo.

Uyu muyobozi yabwiye IGIHE ko ariwe warangiye Muhire Kevin iyi kipe binyuze ku kigo kigurisha abakinnyi basanzwe bakorana.

Ati “Navuganye n’abagurisha abakinnyi dusanzwe dukorana bambwira ko ibyiza ari uko twabanza kumunyuza mu Misiri aho byoroshye ko ahava ajya i Burayi kurusha uko yaba akina mu Rwanda. Ni abagabo bizewe kuko bagize uruhare mu kugurisha abakinnyi bakomeye nka Florent Malouda na Mohamed Salah”

Muhire Kevin yashimwe n’abatoza ba Misr lel-Makkasa Sporting Clubb bayobowe na Talaat Youssef ariko ngo azahabwa amasezerano y’imyaka ibiri ari uko abanje gukora imyitozo iminsi 10 ngo barebe niba amashusho barebye atarababeshye.

Iyi kipe yo mu Misiri yemeye ko Muhire bita Rooney nashimwa azatangwaho amafaranga ari hagati y’ibihumbi 40 000 na 50 000 by’Amadolari. Amafaranga azagabanywa Rayon Sports n’ikigo kizamura abana cya Ntibitura Jean nkuko yakomeje abyemereza IGIHE.

Ati “Ni njye wakurikiranye buri kimwe kugera Muhire Kevin ahagurutse mu Rwanda. Hari amasezerano ikigo cyanjye cyagiranye na Rayon Sports mbaha uyu mukinnyi asobanura neza ibyo kugabana amafaranga azamuvamo. Ayo masezerano agomba kubahirizwa rero.”

Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko aya masezerano ateganya ko mu gihe uyu mugabo ari we ushakiye Muhire Kevin isoko, impande zombi zizagabana amafaranga azagurwa mu buryo bungana buri ruhande rugatwara 50%.

Biteganyijwe ko uyu mukinnyi wavutse tariki 17 Ukwakira 1998 azatangira imyitozo muri iyi kipe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018. Nibamushima azagaruka mu Rwanda yitegure kwimuka azasubire yo gutangira akazi muri Mutarama 2019.

Uyu musore yaherekejwe na bamwe mu bagize umuryango we
Nashimwa azagaruka mu Rwanda afashe Rayon Sports kurangiza imikino ya mbere ya shampiyona azasubire yo muri Mutarama
Ni umugabo Muhire Kevin agirira icyizere cyane
Mbere yo guhaguruka uyu musore yamushimiye kuba yaramuzamuye akiri umwana
Muhire Kevin yahagurutse i Kigali ajya mu igeragezwa mu Misiri
Muhire Kevin yemeza ko afite icyizere cyo gusinyishwa bidatinze
Ntibitura Jean Claude bita Santos yemeza ko agomba kugabana na Rayon Sports amafaranga azagurwa Muhire Kevin

Amafoto: Ntare Julius

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
UMUHOZA DALIA 2018-11-28 05:19:14

Nizere ko bamusatse mukorogo atayirenganye ikibuga!!!

2
Grace 2018-11-27 14:12:27

Ntibazakurye bazaguhe amafaranga y’indezo. Nibisambo

3
Niyonsenga Elysee 2018-11-27 02:48:59

Kevin amahirwe masa kbsa courga Imana nigushyigikire aho ugiye gukomereza akazi mumisiri natwe abanyarwanda tukurinyuma kbsa

4
MANYANGA 2018-11-27 01:08:16

Arya ubwo iryo si icuruzwa ry’abantu ryambukiranya imipaka?
Aka kana karasa na wa muhanzi w’umutanzania witwa DAYIMONI lol!

5
Kamina 2018-11-26 17:19:55

Kevin tukwifurije amahirwe masa. Nubwo uzaba usigiye Rayons Sports icyuho ariko nibyiza ko abana b’abanyarwanda batera indi ntambwe mu ruhando mpuzamahanga . Sinshidikanya ko nibiguhira ugasinya uzaba warabikoreye. Good luck mwana wacu

Kwamamaza