IGIHE

Ingabire Victoire ‘yahamagajwe’ mu iperereza ku bitero byahitanye abaturage i Musanze

21 8-10-2019 - saa 11:43, IGIHE

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE aremeza ko Umuyobozi w’ishyaka ritemewe rya FDU-Inkingi, Ingabire Voictoire Umuhoza, yahamagajwe n’inzego z’ubugenzacyaha, kugira ngo abazwe ku bitero biheruka kugabwa mu Karere ka Musanze, bigahitana abaturage 14 abandi benshi bagakomereka.

Ni ibitero byagabwe mu Kinigi mu Ntara y’Amajyaruguru mu buryo Polisi y’u Rwanda yahamije ko “bubabaje cyane” kuko hakoreshejwemo intwaro gakondo zirimo amasuka n’amabuye, ndetse ko inzego z’umutekano zizafata uwo ari we wese wabigizemo uruhare “mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.”

Abagabye icyo gitero bemereye itangazamakuru ko baturutse mu mutwe wa RUD Urunana, mu rwunge rw’indi mitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na RNC. Ni imitwe y’abarwanyi ishamikiye ku mashyaka atanu yishyize hamwe mu cyiswe P5, arimo Amahoro People’s Congress, Forces Démocratiques Unifieés – Inkingi (FDU-Inkingi); People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-Imanzi), Rwanda National Congress (RNC) na PS Imberakuri (Igice cya Ntaganda Bérnard.)

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE yemeza ko Ingabire Victoire yahamagajwe n’Ubugenzacyaha kubera ko ishyaka rye FDU Inkingi ari rimwe mu mashyaka agize ihuriro P5 rikekwaho kuba inyuma y’iki gitero.

Nyuma y’icyo gitero, Ingabire Victoire yihutiye gusohora itangazo avuga ko asaba “abicanyi gusubiza inkota mu rwubati”, ngo “ntiwakunda igihugu cyawe ngo nurangiza wice abaturage bacyo.”

Turacyagerageza kuvugana n’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, mu rwego rwo kumenya amakuru yimbitse kuri iri hamagazwa.

Abarwanyi bagabye igitero i Musanze bavuze ko ari abo muri RUD Urunana
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
Sano 2019-10-09 06:45:43

@ Bimawuwa we! Sigaho utaba nka Kamegeri wo ku rutare rwa Kamegeri.

2
Fido 2019-10-09 03:25:58

Mureke kumubeshera.Yaba abifitemo uruhare akajya mumuganda.Ahubwo arimo arahinduka mumitekerereze.Nimugerageze mukomeze mumukorere ubukangurambaga azabona ko ibyo arimo arumwanda.Naho kumubeshera ngo afatanije nabo ntaho bihuriye.

3
Dieudonne Hakizayezu 2019-10-09 02:31:20

Mana yanjye, sinkunda IVU (Ingabire Victoire Umuhoza) ariko kumuhuza na RUD-Urunana ndabona ari ukwiha urw’amenyo!

Na RUD-Urunana ubwayo irasekeje gusa: abantu bikora ari 45 gusa bagatera igihugu kirinzwe nk’u Rwanda bitwaje intwaro gakondo? Hahahaha!

4
Me 2019-10-09 00:37:37

Tureke amaranga mutima nokuvuga ibyo tadafitiye amakuru. Niyo mpamvu yahamagajwe ngo asabwe ibisobanuro kubyo akekwaho kumwe nutwe wa politike abereye umuyobozi. Kandi Police yavuzeko azakurikirana umuntu wese wagize uruhare ruziguye cyangwa rutazigiye murubu bwicanyi bwakorewe abanyarwanda bazira akarengane. Niyitabe yisobanure nibigaragarako ntaho ahuriye nabyo arataha. Kandi uruhare rwe nirumuhama nabwo ibibazwe kuko iriya miryango yatewe intimba nokubura ababo icyeneye ubutabera bwuzuye rwose. Rero turecye amaranga mutima nimpuwe bidafite aho bishingiye Kandi wishyire mumwanya wababuze ababo nibwo turibubone neza ubutebera nyakuri bakwiye guhabwa. Tureke inzego zibishinzwe zikore akazi kazo Kandi bizatanga igisubizo nuacyo.

5
Iyamarere 2019-10-08 23:24:23

Ingabire victoire ntiyabura mumafuti, umuntu uta abana numugabo ngo aje gufata ubutegetsi daaa, inshinzi ziragwira!!!?

6
Kayijamahe tito 2019-10-08 20:51:01

Hubwo se ko turi kuvuga abasirikare bacu barenga brigade (4000) baba mu kinigi bari baryamye? Ko ahantu hose tugenda tubasitaraho mu rwanda buriya muri izo ngabo ntihari ibyitso byababwiraga aho bari ?murebe neza kuko nigitero kimwe cyabohoje ba risinde cyamanukiye mu kinigi hariya hantu habaye inzira yinyeshyamba kuva kera , Hubwo nimutareba neZa ziradufatana umugi izamarere za 94 zitandukanye nizubu

7
NKUNDURWANDA 2019-10-08 19:52:58

Birababaje cyane, ariko kubera ko igihugu cyacu kimaze gutera intambwe, ubutabera buzakora munzira nziza maze uriya mwanda bawusubize muri gereza burundu. Igihugu cyacu kirakubuye, dushaka isuku, n’umutekano wa buri muturage.

8
Karasira rev 2019-10-08 19:09:11

Hakurikiranywe benshi muhereye kubo mbona bagize comment kuri iyi nkuru
- Ingabire victoire umuhoza (uruhare rwe m’ubufatanye no P5 ntaho yarucikira kubera ibimenyetso bikurikira

1- Imbwirwaruhame ze zigumura rubanda (abaturage) kumaradiyo-mpuzamahanga
2- Ubushize yafatiwe muri guest ya kirehe yakodesheje room yo ku meetings abo yarimo ku recruiting abo ajyana muri RUD urunana ibyo nibimwe mubimenyetso simusiga bitegeka ko akurikiranwa thx

9
bimawuwa 2019-10-08 16:37:29

uwo mugore kuba yarafunguwe ntabwo bya mugize umwera FBI niyo izi guhana abantu nkabo bashirwa mu rwego rwabihebye akabuzwa ibintu byose bya tuma agirana contact na bantu yita ko bamushyigikiye no internet na bank account ubuzima bwe bukabaho babu controra igihe cyose ntabwo aba yemerewe uburyo bwari bwose bwitumanaho cg kuvugana ni tangaza makuru yaba iryi mbere mu gihugu cg hanze yacyo ku murekura akava muri gereza bishobore kuba ariko ikosa rikomeye. iyo umuntu akorana ni byihebe na we aba aricyo. none uwo mugore yagashijwe muri urwo rwego.

10
Mukristo 2019-10-08 15:53:07

Kanyarwanda sinkuzi na Ingabire simuzi ariko nshaka kukubwirako umunyarwanda uzumva ko arusha undi ubunyarwanda burya niwe uba ufite ikibazo gikomeye,none se ko wigize umucamanza ngo ni umurasiste weho ubwo uriki?icyo nifuza nubumwe nyakuri bwabanyarwanda, naho burya umuntu arushya undi gukunda ubutegesti buriho ntawurusha undi gukunda igihugu cye.

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza