IGIHE

Iminsi irabaze: Amatakirangoyi ya FDLR nyuma y’imvugo za Cardinal Ambongo na Muzito

8 14-01-2020 - saa 10:35, Rabbi Malo Umucunguzi

Umutwe w’abarwanyi wa FDLR umaze igihe ukora ibikorwa by’iterabwoba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wuririye ku mvugo z’Abanye-Congo bavuga ko hari ibihugu bishaka kwigarurira uburasirazuba bwayo.

Uyu mutwe w’abarwanyi washinzwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko ihagaritswe bayabangira ingata bahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari naho bamaze imyaka igera kuri 25 bakora ibikorwa birimo kwica abasivili, gufata ku ngufu, gushimuta n’ibindi.

Mu gihe Ingabo za FARDC zikomeje kugaba ibitero ku mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, FDLR kuri uyu wa Mbere yasohoye itangazo, ivuga ko yamagana ubufatanye bw’u Rwanda na RDC mu “kwica impunzi z’Abanyarwanda mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.”

Wakomoje ku mvugo yo kwigabanya uburasirazuba bwa RDC cyangwa “balkanization”, iheruka kugarukwaho n’abarimo Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo na Adolphe Muzito wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC, ubu ni umuvugizi w’ihuriro Lamuka.

Cardinal Ambongo mu mpera z’ukwezi gushize yavuze ko ubuyobozi bwa Congo bukwiye kumvisha ibihugu baturanye by’u Rwanda, u Burundi na Uganda, guhagarika kwinjiza abaturage babyo ku butaka bw’Uburasirazuba bwa RDC, ko hari umugambi wo kwigabanya igice cy’uburasirazuba bwa Congo .

Yavuze ko Abanyarwanda cyangwa Abanya-Uganda bamaze imyaka myinshi muri RDC “nta washidikanya ku bwenegihugu bwabo bwa Congo, ariko igiteye inkeke ni abakomeje kwiyongerayo, kandi tukanaha umwanya wo guhita nk’Abanye-Congo.”

Yabivuze mu rugendo aheruka kugirira mu gace ka Beni na Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, kabarizwamo ibikorwa bitandukanye by’imitwe yitwaje intwaro irimo abarwanyi ba Allied Democratic Forces (ADF) bakomoka muri Uganda, FDLR n’inyeshyamba z’Abarundi za National Liberation Forces (FNL), asaba abaturage gufatanya n’igisirikare mu kurwanya iyo mitwe.

Mu Ukuboza umwaka ushize nabwo Muzito yabwiye abanyamakuru ko kugira ngo igihugu cye gitekane, gikwiye gutera u Rwanda ndetse kikarwiyomekaho, kugira ngo kirangize ikibazo kimaze imyaka isaga 20 mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni imvugo FDLR yuririyeho

Mu gihe FARDC ikomeje ibitero simusiga ku mitwe yitwaje intwaro, mu itangazo FDLR yatakaje abarwanyi benshi muri ibyo bikorwa yasohoye kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ibirimo kuba ku mpunzi z’abanyarwanda muri RDC, bihura n’umugambi wa “guverinoma y’u Rwanda wo kwigarurira RDC rwakomeje kurota kuva mu 1990.”

FDLR ntiyorohewe na FARDC muri iyi minsi kuko umwaka ushize wasize intimba mu barwanyi bawo, kuva ubwo Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt.Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR, bafatirwaga ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye RNC na FDLR.

Ubu bari imbere y’inkiko mu Rwanda baregwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Ntibyateye kabiri, Gen Mudacumura Sylvestre wari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare by’uyu mutwe yarishwe, ndetse n’abamurindaga bafatwa mpiri.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yavuze ko abari basigaye kuririra kuri bene izi mvugo z’abanyapolitiki n’abanyamadini bari mu nshingano zitari izabo, ari “FDLR yateje umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu 1994.

Yakomeje ati “Ariko kubera FARDC, iminsi ya FDLR irabaze.”

Perezida Tshisekedi yahuye na Cardinal Ambogo

Perezidansi ya RDC, kuri uyu wa Mbere yatangaje binyuze kuri Twitter ko Perezida Felix Tshisekedi yakiriye mu biro bye Cardinal Fridolin Ambongo Besungu.

Yakomeje ivuga ko “ibiganiro byibanze ku ruzinduko rwe mu Burasirazuba no ku ruzinduko ruri imbere rwa Perezida i Vatican.”

Ntibyatangajwe niba ikibazo yazamuye cy’umugambi wo kwigabanya uburasirazuba bwa RDC cyaraganiriweho, gusa birashoboka bitewe n’uko yakivuze ari muri uru ruzinduko rwari mu bigomba kuganirwaho hagati y’abayobozi bombi.

Mu bitekerezo byagiye bitangwa kuri Twitter, abaturage batinze ku kuvuga ko bizeye ko yamubajije kuri uwo mugambi.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yabajijwe ku mvugo y’abanyapolitiki bo muri RDC ko igihugu cyabo kidashobora kubona amahoro “tudateye u Rwanda, byaba ngombwa tukarufata,” nk’uko byavuzwe na Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa RDC.

Dr Biruta yavuze ko imvugo z’abanyapolitiki bamwe bo muri RDC ku Rwanda zibabaje kuko ahanini n’ibyo bavuga ari ibintu biba bidafite inshingiro.

Ati “Ni ibintu bibabaje, wakwiteguye ko ibyo bavuga biba bifite icyo bafite bashingiraho gifatika ariko nta gihari. Ntabwo ari ubwa mbere bene ibi bibazo bibaho, hashize igihe hari abanyapolitiki bo muri RDC bumva ko kugira ngo abaturage babo babemere ari uko bavuga nabi u Rwanda.”

Biruta yavuze ko ibyavuzwe n’aba banyapolitiki ndetse na bamwe mu bo muri Kiliziya Gatolika bidashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda na RDC.

Ati “Bavuge ibyo babonye, biriya ntabwo bizabura kandi n’igihe kizerekana ko ntaho byari bishingiye.”

Minisitiri Dr Biruta yashimye uruhare rw’ubuyobozi bwa RDC mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bwa RDC irimo na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko u Rwanda rumaze kwakira abantu 1919 bari mu mashyamba ya Congo aho ingabo za RDC zagabye ibitero ku mitwe yitwaje intwaro. Abo batahutse hacumbikiwe mu nkambi ya Nyarushishi.

Abarwanyi 562 nabo bagaruwe mu Rwanda, aho ubu bari kwigishwa kugira ngo babe basubira mu buzima busanzwe.

Ati “Ingabo za RDC zakoze ibikorwa byiza, zishe benshi muri abo harimo n’abayobozi b’utwo dutsiko.”

U Rwanda na RDC bifitanye umubano mwiza cyane cyane nyuma y’aho Felix Tshisekedi atorewe kuyobora icyo gihugu, akavuga ko arajwe ishinga no kubana neza n’ibihugu by’ibituranyi.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mahoro 2020-01-17 21:39:05

Ariko rwose iyo umunyekongo yihanukira akavuga uburasirazuba bwa Congo nkaho ari butaka kavukire bwaho arasetsa cyane.ubu butaka ni ubw u Rwanda abazungu batwibye babushyira Congo kuko babonyeko bitazabashobokera kubwibamo amabuye uko bishakiye igihe cyose buzaba bukiri I Rwanda kuko ubutegetsi bw u Rwanda bwarabakanze cyane ,ubwami bwu Rwanda bwari buri ku murongo nk ubwami bwa misiri yakera ninayo mpamvu bamenyeko abanyarwanda bakomoka muri misiri na isiraheli bya kera mbere yuko bamanuka bakaza aha I Rwanda, kandi n ibimenyetso by umuco w u Rwanda bigaragara muri misiri ya kera no muri bibiliya.

Rero babushyize kuri congo kuko babonaga congo itazabasha kubabuza kwiba kuko ntago ubwami bwaho bwari bukomeye nk ubwacu,bo bari bafite amoko menshi cyane kandi buri bwoko bufite ubwami bwabwo kandi ntago bwari bufite ururimi cg umuco umwe,abantu rero bameze batyo biroroshye cyane kubagenzura kuko nabo ubwabo ntibashyira hamwe kandi burya abashyirahamwe bagira imbaraga ninayo mpamvu rwose u Rwanda no mu bihe bibi twaciyemo uyu munsi turafatanya tugakuza ubumwe kuko twigira kuba kera batagiraga ikibatanya,tukavuga tuti reka dusubire ku isoko aho twavuye ariyo mpamvu rwose twabashije guhangana n ingaruka z amateka ya genoside yakorewe abatutsi kandi aya mateka nta munyarwanda atakozeho ari uwiciwe n uwishe ari n ababakomokaho.

Iyaba rero rwose byashobokaga tugasubirana ubutaka bwacu Congo ifite,kivu zose zari izacu ndetse n abanyarwanda barimo ni gakondo yabo nubwo bitwa abanyekongo bavuga ikinyarwanda,naho abanyekongo babamo abo nibo banyamahanga,tugomba kujya tubivuga hatazagira n ushyokerwa yiyitirira ubutaka bw abakurambere,Rwabugiri byaramubabaje uko amahanga yigaruriye ubutaka bwa Gihanga maze ahiga kubugaruza, atumiza Nyirabiyoro ngo amuhanurire(amuragurire mu mvugo ya kera)niba Imana y I Rwanda yo yaremye ijuru n isi n ibiyuzuye ko izabamugabiza akagarura ubutaka maze nawe koko amubwirako bizaba azabatsinda Imana ikamuha kubugaruza ATI ariko hari abanyamahanga bazaza bafite uruhu rw urutuku bakazabwiba bakabukura ku Rwanda bakabushyira ku banyamahanga.

2
nsengiyumva andrew 2020-01-17 07:56:40

Birababaje kuba Cardinal yivanga muli politics.Ariko nta gitangaza.Kuva na kera abanyamadini bivanga mu byisi kandi yesu yarabibabujije.None se ntimuzi ibyo Musenyeri Perraudin yakoze mu Rwanda/Cyangwa Musenyeri mukuru Nsengiyumva Vincent wahoze ari mu Nteko Nyobozi ya MRND.Mujye mubihorera.Nubwo bavuga ko bakorera Imana,ntabwo aribyo.Ahubwo nabo baba bishakira umugati nk’abandi bose,bitwaje imisaraba na bibiriya.

3
habarugira 2020-01-17 07:46:48

Abibwira ko bazana amahoro binyuze mu ntambara,baba bibeshya cyane.Intambara ntabwo ikemurwa n’intambara.Intambara iragatsindwa.Nta na rimwe ijya ikemura ibibazo.Byaba byiza ahubwo abantu batarwanye.Ahubwo bagakundana.Nuko byananiranye,kubera kwikunda,buri wese ashaka inyungu ze.Ariko tuge twibuka ko imana yaturemye itubuza kurwana,ikadusaba gukundana,niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo.

4
Murasira 2020-01-15 01:16:30

Cardinal nareke kuvanga amasaka n’amasaramentu. Cyangwa hari inyungu abona ziri kumucika. Nabyo abivuge ntacyo.

5
jern 2020-01-15 00:04:57

Nibyo koko, iyo abayobozi ba RDC bashaka kuyobya uburari bavuga nabi u Rwanda kugira ngo bakundwe. Ntabwo bitangaje ko uriya Archeveque Fredolin Ambongo yakunga mu magambo ya Adolphe Muzito, kubera ko n’ubundi Kiriziya Gaturika ya Kongo yashatse gusimbura Commission electorale ivuga ko uwari uhanganye na Felix Tshisekedi, Fayulu, ariwe watsinze amatora yo kuba President wa RDC. Muzito rero ari muri coalition imwe na Fayulu. Muzi imvugo ya Fayulu, ivuga nabi u Rwanda, isebya. Fayulu ni ibandi ntabwo ari umunyapolitique wuzuye. Ibyo rero Archeveque Ambongo yavuze biteye agahinda, njye mbona ari ya nzika yuko Kiriziya yatsinzwe, ikamwara, kuba yarashatse ko Fayulu aba President none ho bikaba byarananinye. Tshisekedi afite urugendo pe, Kabila nawe ararekereje, Fayulu nawe ngo niwe President da, agenda avuga ko ariwe watowe. Ntaho bizabageza.

6
Masisi 2020-01-14 04:21:42

Muranyumvira izi nyanga birama koko!
FDLR iraje yigabije imirima yacu, ibabanye mike bahutse ishyamba rya pariki ntavogerwa batwitse ibiti amakara, bishe inyamaswa izindi zirahunga, bishe abaturage abandi barahunga. None ngo urwanda rugiye gucamo kongo. Ahubwo se bo sibo bahaha kungufu? Ibihone gusa. Abumva ibyo batangaje bahuje ubwenge.

7
che 2020-01-14 03:42:52

Ni mugume hamwe mwote umuriro cyanke mutahe! Naje gusanga hari amanyapolitique ndetse n’ibindi bikomerezwa byo muri Congo wagirango byishimiraga kubona FDLR ku butaka bwa Congo, bishoboke ko bakoranaga ibintu by’ubucuruzi tu! Nawe reba, aho kwishimira ko FDLR igeze mu marembera itsimburwa ku butaka bwabo ( Congo) amahoro akaganza, nibo birirwa basakuza ngo Congo yaragurishijwe.

8
Kimenyi 2020-01-14 03:03:05

imigambi mibisha yayogoje akarere irimo kugenda yegereza iherezo ryayo kandi ntabwo ibyari byarashatse kugerwaho kuva muri za 87 nubu biragerwaho.Murebe namwe kayabo k’amatrillion yamadorli -ONU-ba mpatsibihugu bamaze gutanga mumyaka 25 ishize kubasirikare bakambitse Kongo.Ni amaf yakura umugabane wose mubukene buri wese akagira amazi n’amashanyarazi atishyura!!!

Kwamamaza