IGIHE

Guverinoma irateganya gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe cy’ishuri mu gukumira ubucucike

12 14-01-2020 - saa 14:31, Evariste Nsengimana

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) cyatangaje ko giteganya gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe cy’ishuri, cyane cyane ku bigo bigaragaramo ubucucike bw’abanyeshuri kandi nta n’ibyumba bihari byo kubagabanyirizamo.

Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri, cyane cyane mu abanza ni kimwe mu cyakomeje kugarukwaho ko giteye inkeke hirya no hino mu gihugu bitewe ahanini n’umubare munini w’abanyeshuri utajyanye n’ingano y’ibyumba by’amashuri cyangwa umubare w’abarezi.

Ibipimo biteganya ko umwarimu umwe mu cyumba kimwe cy’ishuri adakwiye kurenza abanyeshuri 46 akurikirana. Gusa REB igaragaza ko hari aho usanga barenga 60 mu cyumba kimwe bikabangamira uburyo abakurikirana bose.

Ubwo yashyikirizaga Diplôme abayobozi b’ibigo byigisha amasomo y’inderabarezi (abayobozi ba TTCs) z’abanyeshuri basoje amasomo mu mwaka w’amashuri wa 2019 kuri uyu wa 14 Mutarama 2020, Umuyobozi wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, yavuze abo ku bigo bifite bana benshi mu cyumba kimwe nta bindi byo kubagabanyirizamo hazashyirwa abarimu babiri.

Izi mpamyabumenyi 3859 zakozwe mu gihe cy’icyumweru kimwe gusa mu rwego rwo kugira ngo babashe guhita bazifashisha mu gupiganira akazi ko kwigisha ngo bazibe icyo cyuho no gukuraho gahunda yo kwiga igice cy’umunsi ‘Double Shift’.

Ati “Byumvikane ko dukeneye abarimu benshi binjira muri uyu mwuga. Murabizi ko hari ahantu tugifite ubucucike aho usanga abana barenze 46 n’aho usanga barenze 70.”

“Icyemezo cyafashwe ni ukuvuga ngo ese ntibishoboka ko aho dufite abana barenze 70 mu ishuri kuzamura twagira umwarimu urenze umwe, tukagira mwarimu uri kwigisha n’undi urimo gukurikira niba abana barimo gukurikira, akanafasha uri kwigisha gukosora umwitozo.”

Dr Ndayambaje yavuze ko iki cyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku bigo by’amashuri bitarabona ibyumba bihagije byashyirwamo abanyeshuri bijyanye n’ibipimo bigenderwaho.

REB ivuga ko izi Diplôme zatangiye gukorwa ku wa 4 Mutarama 2020. Biteganyijwe ko nibamara kuzibashyikirizwa, bene zo bazahita batangira kujya kuzifata ku bigo bizeho.

Umwaka ushize nibwo REB yatangiye gutanga Diplôme zikorewe mu Rwanda, zihabwa abari barangije ayisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2018 n’abandi bake babikoze mu myaka yabanje n’abo zari zasohotse zirimo amakosa bagasaba kuzikosoza.

Icyo gihe REB yavugaga ko zari Diplôme 41 123 zakorewe mu Rwanda mu minsi 38 uhereye igihe amanota yatangarijwe, igikorwa cyari cyatwaye miliyoni zisaga 47 Frw.

Mbere ya 2018, Diplôme zakorerwaga i Burayi n’Ikigo cy’Abongereza bigatuma zitinda kandi Leta igahomba amadevize yahaga icyo kigo. REB yagaragaje ko gukora Diplôme imwe bitwara amafaranga atarenga 1200 Frw ariko ko iyo zikorewe mu Rwanda ari inyungu ku gihugu kuko amafaranga yose aguma mu gihugu.

Icyo gihe REB yavugaga ko izo Diplôme uretse kuba zikoze mu mpapuro zigezweho, ngo zinakoranye ikoranabuhanga ryatuma nta muntu uyigana kuko nimero zifite REB izishyira muri Sisiteme igahita ibona niba ari umwimerere cyangwa ari inyiganano.

Muri uyu muhango TTC Mururu yashembwe Flat TV kubera ko yahize izindi 16 zose ziri mu gihugu
Dr Ndayamabaje aganira n'itangazaamakuru yatangaje indi ngamba yo guhangana n'ubucucike mu mashuri

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
NIYONZIMA ALBERT 2020-01-15 02:44:56

NDABABAYE CYANE KUBONA UMUNTU UHEMBWA AMAFRANGA YA LETA AGEZA UBWO YUMVA KO ICYUMBA KIMWE CY’ISHURI CYAJYAMO ABARIMU 2 MU GUKEMURA IKIBAZO CY’UBUCUCIKE.ABIZE IREME RY’UBUREZI RIGIHARI TUBABAJWE N’IBIKORERWA MURI EDUCATION MURI IYI MINSI.WA MUGANI MINEDUC BAZAYIHE MINADEF AHARI BIZAKOSOKA.

OUR PRESIDENT TURAMWIZEYE KO IKI KIBAZO AZAKIVUGUTIRA UMUTI

2
Gatera 2020-01-15 00:56:19

Ariko ko dushora muri Arsenal na za PSG akayabo, none mwumve aho uburezi bugeze, inyungu yabyo izaribwa nande?

Ndabona dusigaje kugurisha igihugu ubundi tukaba abacakara

Twari dukwiye kwitonda muri iri ngirwaterambere

3
Joy 2020-01-14 20:04:09

Ni ingaruka zo kubyara abana benshi!

4
kamili 2020-01-14 16:58:56

Dr irene ntimukamurenganye aba agerageza ibyo afitiye ubushobozi, ariko cabinet ntacyo biyibwiye ahubwo amafaranga yabaye aya Mara phone, PSG, Arsenal. Sindumva bashaka umuti wiki kibazo ahubwo bahugira mukuvuga ngo uburezi kuri bose, biteye agahinda pe?

5
Isaie 2020-01-14 13:48:56

Abarimu babiri mu ishuri rimwe?? Niba mbyumva neza ubwo umwe ni prof undi akaba assistant we nko muri university, hanyuma ubwo ikibazo cy’ubucucike kikaba kirakemutse!!! Kweli kweli! Level tugezeho yo gushora Imari muri PSG, hanyuma amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri akabura?

6
Mparambo 2020-01-14 13:19:35

reme ry’uburezi ntirishobora kugerwaho umwarimu yigisha abana barenga 40 cg 50.
Hanyuma ngo kuki amashuri yigenga atsindisha kuruta aya Leta ! Impamvu se ntiyumvikana koko !!!
Isaha imwe imara iminota 60. Kandi nta some rirenza isaha. Ubwo se umwarimu yagera ku banyeshuri bangahe ?Noneho tujye hasi mu biga kwandika. Yabimenya ate ? Hazamo guterura udasibije, umwana akanyura mu mashuri 6 abanza ariko atayize kuko iyo myaka ishira hari abatazi wandika n’amazina yabo.
N’abarangije kaminuza mujya mubona abandika ‘’ntago’’ aho bakwanditse ‘’ ntabwo’’ cyangwa ‘’inama’’ mu mwanya w’’’intama’’ ukagirango nta bihekanye bigze biga.

-  Kongera umubare w’abarimu mu ishuri si wo muti. Ubwo nucucike uba ubwongera kuko mu bana benshi wiongereyeho n’abarimo benshi. 1 1 = 2 ntabwo 1 1=0.

-  Hari n’imyaka yashize myinshi amashuri nderabigisha, yateguraga abarimu (normal) ku rwego rw’ayisumbuye yaravuyeho.
Ni nk’uko mu minsi iza hazavugwa ubuke bw’abaforomakazi amashuri abyigisha yaravuyeho dore ko mbere ayo mashuri yari nibura 10 kandi asaranganyije kuko icyahize ari prefegitura cyose cyagiraga nibura rimwe ku rwego wr’ayisumbuye.
MINEDUC ni agatereranzamba.

-  Umuti urambye :
• Kongera ibyumba by’amashuri no gutegura abarimu benshi.
• Gushyiraho gahunda ihoraho yo guhugura abarimu

7
Bisetsa 2020-01-14 12:19:51

Abarimu babiri mu ishuri rimwe se, umwana azamenya akurikira uwuhe? . Wa mugani ubanza atari ukwigisha ari ukubwiriza. Abategereje ireme ry’uburezi mwisure.

8
Alisa 2020-01-14 10:20:12

Barangiza ngo twateye imbere tudashobora kwita juburezi ahubwo tugashora amafranga mubifitiye bake akamaro Rwanda nzaba mbarirwa ahazaza hawe

9
ndaka 2020-01-14 10:00:10

muravuga 60 mu ishuri abo ni bake ndetse cyane noneho muri primaire, muzaze muri G. S Ndera Catholique, muri secondary s1-s3 mu ishuri haba harimo abana 110. twarumiwe nimpamo

10
NDAYISABYE VENUSTE 2020-01-14 08:26:15

Ndabona icyo kwigisha mu ishuri abarimu ari babiri nta reme ry’uburezi ryazagerwaho.ubucucike bw’abanyeshuri ni ikibazo.birababaje ni ibyumba byemewe umwaka ushize ntibirubakwa.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza