IGIHE

Gikondo: Indaya irakekwaho gukeba umuhogo w’uwo babyaranye

2 8-10-2019 - saa 16:50, Thamimu Hakizimana

Umugore utunzwe n’umwuga wo kwicuruza witwa Mukandayisabye Emerita wo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro arakekwaho gukeba umuhogo w’umugabo babyaranye witwa Harerimana Ephron mu buryo bukomeye ahita ajyanwa ku bitaro.

Ahagana saa saba z’amanywa yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2019, nibwo uyu mugore bivugwa ko yakebye ijosi rya Harerimana amuziza ko ashaka kwinjira mu nzu atuyemo.

Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko uyu mugore n’ubwo afitanye umwana n’uwo mugabo, bari amaze igihe batabana.

Bavuga ko uyu mugabo yari yagiye kumureba kugira ngo abashe kubona umwana we, undi amwangira kwinjira mu nzu noneho ahatirije ahita akuramo urwembe amukeba mu ijosi no ku maboko mu buryo bukomeje.

Umukuru w’Umudugudu wa Gatare, Ndagijimana Janvier yagize ati “ Uwo muhungu utemwe n’umugore w’indaya babyaranye, yari aje gusura uwo mugore ariko kuko yabonaga yasinze yanga ko yinjira mu nzu undi hatirije nibwo yinjiye mu nzu azana urwembe aramukeba mu ijosi bikomeye.”

Yakomeje agira ati “ Urebye yamukebye ku gikanu no hejuru y’inkokora hajya mu kwaha no munsi y’inkokora haruguru y’ikiganza ku buryo afite ibikomere bitatu bikomeye.”

Ndagijimana yavuze ko uwo mugore ukora uburaya asanzwe agira amahane cyane.

Mukandayisabye yahise ajyanwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha i Gikondo.

Ikarita ya satelite igaragaza umurenge wa Gikondo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Btt 2019-10-09 00:29:01

ndumiwe

2
mazina 2019-10-08 12:32:01

Aka ni akumiro kabisa.Gusambana bitera ibibazo byinshi bikomeye nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu : Inda zitateganyijwe,Gufungwa,Sida,kwica cyangwa kwicwa,kwiyahura,gukuramo inda,guhotora cyangwa kujugunya umwana wabyaye,gusenya ingo ku bashakanye,etc… Ibibazo byinshi isi ifite biterwa nuko abantu batuye isi hafi ya bose basuzugura Imana.Niyo mpamvu nayo yashyizeho umunsi w’imperuka,kugirango izabakure mu isi.Mwibuke ko ku gihe cya Nowa Imana nabwo yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bali batuye isi,hakarokoka gusa abantu 8 bumviraga Imana.Ni Yesu ubwe wahamije iyo nkuru,hanyuma avuga ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Nabwo hazarokoka abantu bake nkuko byagenze igihe cya Nowa.

Kwamamaza