IGIHE

Abantu 19 mu bagabye igitero i Musanze bishwe, batanu bafatwa mpiri

19 6-10-2019 - saa 16:31, Rabbi Malo Umucunguzi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko inzego z’umutekano zimaze kwica abantu 19 bari mu bagizi ba nabi bagabye igitero ku baturage mu Kinigi mu Karere ka Musanze, mu gihe abaturage bakiguyemo bamaze kuba 14, bavuye ku munani bari bamaze kumenyekana kuri uyu wa Gatandatu.

Icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi biganjemo abitwaje intwaro gakondo batera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica kandi banakomeretsa abaturage.

Inzego z’umutekano zahise zijya gutabara no guhumuriza abaturage n’imiryango y’abagizweho ingaruka n’iki gitero, mu gihe hari hakomeje ibikorwa byo guhiga bukware abagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yemeje ko abo bagizi na nabi bakoze ubwicanyi mu bugome bukabije.

Ati "Mu bishwe harimo abasanzwe mu ngo zabo bicishwa ibyuma, abandi bicishwa amabuye. Ibi bigaragaza ubugome bukabije bw’aba bagizi ba nabi."

"Mu gikorwa cyo guhiga aba bagizi ba nabi, inzego z’umutekano zimaze kwica 19, ndetse 5 bafatwa mpiri. Ibikorwa byo gushakisha uwo ari we wese wagize uruhare muri iki gitero birakomeje.”

CP Kabera yavuze ko kugeza ubu mu Kinigi umutekano wagarutse, ashimira abaturage n’inzego z’ibanze ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kwicungira umutekano.

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo hateganyijwe umuhango wo gushyingura mu cyubahiro abaturage bishwe, ari nabwo abafatiwe muri uyu mugambi wahitanye ubuzima bw’inzirakarengane berekwa abaturage.

Mu gihe mu Kinigi hazwi nk’izingiro ry’ibikorwa by’ubukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibamo ingagi, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyatangaje ko umutekano ubu umeze neza, ku buryo ibikorwa byose bikomeje.

Itangazo ryayo kuri uyu wa Gatandatu rikomeza riti “Umudendezo n’umutekano ni ikirango cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda kandi bizakomeza kuba iby’ibanze kuri twe”.

Abaturage bo mu Kinigi bahuriye hamwe ngo basezere kuri bene wabo bishwe n'abagizi ba nabi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
nkurikiyeyesu Alexandre 2019-10-09 10:22:27

nukuri urwanda rwacu rufite umutekano ukaze nubwo abatuvangira batabura ark nibirebere ubuhanga dufite nkabaturage mukwirindira umutekano.
abobose bashaka kutuvangira bakatwicira umutekano nabo bakwiye kungavangwa bakagaburirwa

2
JACKSON MUNGUIKO 2019-10-07 13:21:37

TWIHANGANISHIJE ABABUZE ABABO IMANA IBAKIRE MUBAYO

3
Kalisa 2019-10-07 07:40:13

19 smells like a mixture of resistance and some summary execution!!
Our security must aim at being 100 professional and preserve life at all cost.

4
kubwimana 2019-10-07 00:29:18

ingabo zacu turazishima

zakoze neza gufta abobagiz banabi

5
lg 2019-10-07 00:22:39

ikirimo kigaragara nuko bamwe muli abo bicanyi bakiri aho bihishe mungo zabaturage kuko bamwe baza bazasanga imiryango yabo aliyo ibagirira ibanga hose hasakwe mumazu yabaturage urebye neza ntibaje ngo batere bavuye kure ukurikije isaha byabrreye bigaragaza, ko bari hafi aho mubaturage

6
Justine 2019-10-06 23:57:01

Birababaje cyane ukuntu abo barwanyi ari abana bato abenshi banavutse nyuma ya genocide yakorewe abatutsi!birababaje ukuntu bashukwa nabantu bakuru babonye ubukana bwayo!Mama we tabara urwanda! Ariko barasekeje ukuntu ngo bafite abanyamasengesho hhhhhh gute Imana yakumva ugiye kwica koko?

7
Jean Paul DUFITEYEZU 2019-10-06 23:08:41

Turashimira Police yacu kumirimo myiza ihora idukorera ariko abo bafashwe bahanwe cyane.

8
eddie 2019-10-06 15:31:05

Ndababwiza ukuri, bariya bantu bigaragara ko bafite umugambi mubi kandi ko bahari :.Ejo baru Nyungwe none bari Kinigi?
Baribeshya ariko kuko ntabwo abarukarabankaba bashobora gusohoza umugambi mubisha.
Baragatsindwa iteka ryose.
Mureke twihanganishe imiryango y’abacu yabuze abayo amino bacu.

9
Truth 2019-10-06 15:10:36

Hariho gushidikanya kuri abo bagizi ba nabi bishwe. Inzego z’umutekano zikwiye gukuraho urujijo zikatwereka imirambo yabo.

10
kanyana uwizeye 2019-10-06 13:53:10

Abo bicanyi mwatweretse imirambo yabo koko? mbega abagome weeeee, baradusura gusa.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza