IGIHE

Abadepite bumiwe! i Rutsiro hatanzwe isoko rya miliyoni 400 mu manyanga, njyanama na nyobozi bimwa ijambo

16 9-09-2019 - saa 20:45, Ferdinand Maniraguha

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) yumiwe nyuma yo kumva isoko rya miliyoni 423 Frw, ryatanzwe mu karere ka Rutsiro, rikabamo amanyanga Meya na nyobozi ndetse n’inama njyanama babura imbaraga zo kugira icyo barivugaho.

Mu ntangiriro za 2016 Akarere ka Rutsiro katanze isoko ryo kubaka ibiraro 16 mu mirenge itandukanye muri ako karere.

Isoko ryatanzwe kuri miliyoni 423 mu byiciro bibiri, icya mbere gihabwa rwiyemezamirimo umwe hagomba kubakwa ibiraro mu murenge wa Kivumu, ahandi agomba kubaka mu murenge wa Gihango agatunganya n’umuhanda akanubaka imiferege ifata amazi.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta agaragaza ko kuba isoko ryaratanzwe kuri ba rwiyemezamirimo babiri kandi ibyo bakora ari bimwe nabyo binyuranyije n’amategeko ariko igitangaje ni uko umwe muri ba rwiyemezamirimo wagombaga gukora ibiraro mu murenge wa Gihango, yakoze ibiraro bitandatu ahantu hatari umuhanda, bigezemo hagati asaba ko ahindurirwa agahabwa undi muhanda ngo kuko aho bari bamuhaye hambere hari urutare.

Baramuhinduriye bamuha ahandi, bya biraro bitandatu yari yubatse yarabyishyuwe, n’ahandi agiye kubaka bamwongera miliyoni 128 ku mafaranga rusange yagombaga guhabwa ku isoko.

Ubusanzwe amategeko avuga ko igihe isoko ryagaragaje ibibazo, bakora inyigo nshya basanga ritwara arenze 20% by’agaciro k’irya mbere rigaseswa.

Ibyo siko byagenze ahubwo rwiyemezamirimo yemerewe gukomeza, izo miliyoni zirengaho akazihabwa.

Kuri uyu wa Mbere ubwo ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwitabaga PAC, uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere Niyonzima Tharcisse, yavuze ko bamufatiranye akiri mushya bakamukoresha amakosa.

Uyu mugabo watangiye akazi muri Mutarama 2016, ngo umunsi bari bamaze gusinya amasezerano muri Mata 2016, haje inyandiko mpimbano ivuga ko iryo soko batanze bahenzwe.

Hakozwe isesengura, basanga koko isoko ryo muri Gihango baribeshye bagatanga ibiciro byinshi, barabigabanya biva kuri miliyoni 321 biramanuka biba miliyoni 282.

Muri Gihango imirimo yaratangiye, rwiyemezamirimo amaze kubaka ibiraro bitandatu yandikira akarere agaragaza ko hari ibintu byateganyijwe mu isoko bitazashoboka kubera imiterere y’ahantu bubakaga. Ngo umuhanda wari warangiritse kubera imvura bidashoboka ko bawutsindagira, harimo urutare ndetse n’imiferege y’amazi itashoboka.

Abatekinisiye b’akarere basabwe kujya aho rwiyemezamirimo ari kubaka, baza bavuga ko nta kindi cyakorwa uretse guhindurira rwiyemezamirimo bakamuha undi muhanda wo kubakaho.

Bakoze raporo barayisinya, bazanira umunyamabanga nshingwabikorwa abanza kubaza umunyamategeko w’akarere ngo amugire inama, undi amubwira ko nta kibazo.

Niyonzima ati “Mbabwije ukuri, nk’umuntu wari utangiye imirimo, nanjye ntabwo nari nzi ngo biragenda gute, birangira dusinye ko amasezerano avugururwa.”

Inzobere zasabye ko isoko riseswa, ababifitemo inyungu babaca inyuma

Umugenzuzi w’akarere ka Rutsiro yavuze ko we yatanze inama ko isoko ryaseswa kuko ritubahirije amategeko, nyamara abatekinisiye n’abandi bamwima amatwi.

Meya w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance yavuze ko mu bakozi bakorana hari abari babifitemo inyungu, bakora inama isaba guhagarika imirimo, abandi bakaburira rwiyemezamirimo akarara akora umuhanda.

Yatanze urugero rw’igihe basabye umugenzuzi w’imari ya Leta gusura uwo muhanda bavugaga ko udashoboka, akabaha inama ku cyo bakora undi akababwira ko isoko barisesa, bajya gufata umwanzuro mu karere abandi bakabyitambika.

Ati “ Hari abakozi bari babifitemo inyungu , ibyo tugaragaje mu nama ntibijye mu bikorwa. Twabaga turi mu nama abandi batanga amakuru, rwiyemezamirimo akimenya ko twanzuye ibyo gusesa amasezerano, yahise azana imashini ajya mu muhanda atangira kuwukora dusanga ageze kure.”

Ukurikije ibyavuzwe n’abarebwa n’ikibazo, usanga Gitifu w’akarere, abatekinisiye na rwiyemezamirimo bari bazi ibiri gukorwa kuko ngo nyobozi na njyanama nyuma baje kuvumbura ko rwiyemezamirimo afite inyandiko imwemerera gukomeza imirimo, na gitifu ayifite ariko njyanama na nyobozi batayifite.

Meya Ayinkamiye avuga ko ari imitego abatekinisiye bagiye babatega kubera ko nyobozi bari bashya.

Ati “Mu gihe twateganyaga gusesa isoko, twasanze hari izindi nyandiko zimwemerera gukomeza, njye ntazo nari mfite ariko gitifu yari azifite n’abatekinisiye bazifite.”

Yakomeje agira ati “Kuba tutaramenye ko ari imitego abatekinisiye bari kudutega iryo kosa ryo turaryemera kuko twari tukiri bashya mu kazi, hari bimwe tutari twagasobanukiwe.”

Visi Meya ushinzwe ubukungu Innocent Gakuru Munyakazi yavuze ko bamenye ko iryo soko ririmo amanyanga batinze, ati “abatekinisiye na gitifu baragiye bakora ayo maraporo , nta mwanya bigeze baduha nka komite nyobozi ngo dufate icyemezo kuri icyo kibazo. Byakomeje bityo kugeza igihe twumvise ko amasezerano yasinywe.”

Njyanama na nyobozi barushijwe imbaraga

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rutsiro Matabaro Bernard, yavuze ko abatekinisiye b’akarere bari bafite inyungu nyinshi mu isoko.

Yavuze ko nabo babibonaga bakabura gihamya ifatika ndetse n’imbaraga zo kubihagarika kubera amanyanga yari arimo.

Ati “Aba bose bitwa abatekinisiye bari babifitemo amafaranga natwe twarabibonaga ariko ni bya bintu uba utabonamo igihamya gifatika. Twe batujeho bashaka gusinyisha ngo bishyurwe, basaba njyanama kwishyura ariko turabyanga. Tubabwira ko bijya mu nkiko kugira ngo ubifitemo uruhare wese agaragare.”

Yakomeje agira ati “Komite nyobozi yakoraga inama, baba bavuze ngo tugiye kugira dutya bamwe babifiteho uruhare bakaba barasimbutse babwiye rwiyemezamirimo ngo kora iki. Ni ibintu na njyanama byari biyirenze. Ari twe njyanama, ari komite nyobozi bisa nk’aho ababirimo baturushaga imbaraga n’amayeri menshi cyane.”

Umwe mu batekinisiye b’akarere bitabye PAC yavuze ko inama zo gusesa isoko ntazo yabonye ariyo mpamvu bemeje ko rwiyemezamirimo ahindurirwa umuhanda agahabwa ahandi hatamurushya.

Meya Ayinkamiye yavuze ko bamaze kubona harajemo amanyanga, basabye ibisobanuro abakozi babigizemo uruhare barabihanangiriza ariko ntibirukanwa kuko amategeko y’imicungire y’abakozi atabibemereraga.

Iki kibazo cyagejejwe mu bushinjacyaha ariko Perezida wa PAC, Ngabitsinze Jean Crysostome yavuze ko bitagomba kugarukira aho.

Yagize ati “Ubwo busambo burimo, ayo manyanga arimo nkeka ko inzego dukorana zose ziba zibyumva ntabwo byarangira gutyo. Kubaka ibiraro bitandatu bitagira umuhanda ubigeraho, ubwo se umutekinisiye wateguye iyo nyigo muribwira ko nta bwenge afite? Ahubwo ni ukubura ubumuntu bukomeye.”

Mu bibazo byinshi akarere ka Rutsiro kisobanuyeho, ibyinshi ni ibijyanye n’imitangire mibi y’amasoko.

Isoko ryatanzwe mu buriganya, nyobozi na njyanama bimwe ijambo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Dusabimana valens 2019-09-11 09:33:26

Ntegereje kuzumva amaherezo yizo milion za rutsiro cyakora ababifitemo uruhare batabiryojwe namenyako na pac irya ruswa kand bakanaba bahemberwa kwirirwa batembe igihugu nimodoka nziza zavuye mutsi yacu murakoze.

2
Mayeli 2019-09-10 04:49:42

Basure na Gakenke byakomeye ngo akarere karashaka gusenya coperative y’abahinzi ba kawa ya Ruli abaturage bavunikiye kuva 1995

3
muvunyi 2019-09-10 03:34:45

Rimwe na rimwe mbona abatekenisiye bo mu Turere cyane cyane abo muri One Stop Center n’abo muri Procurement bakwiye kujya bakubitwa ibiboko ku makosa akabije bakora, cyane ko bayakora babizi. Igihano cy’igifungo ntigihagije kuri bo kuko ni ibirura; icyakora bagira inda ntigeze mbona ahandi!

4
Dumbuli 2019-09-10 01:13:26

Ibi sinabyemera mu Karere imbaraga za mbere zifitwe na Njyanama na komite Nyobozi kuko bahagarariye Leta, abatekinisiye ni abakozi babo na Leta ndakurahiye, byarangira ngo nabuze imbaraga zo guhagarika umuntu urasahura cga uri kwangiza umutungo wa Leta ubwo andi makosa yo wazayakemura ute?ntibibaho iyo urushijwe imbararaa urataka ugatabaza keka niba Mayor na Perezida wa Njyanama baratabaje ntibatabarwe aho ho nakwemera hagaragajwe ibimenyetso ariko nabwo bafata ingamba.

5
Chrina 2019-09-10 00:22:28

Nukuri Minaloc yari ikwiye guhindura imikorere kuko niho byose bipfira kuko umutechnicien arica ibintu haba ku karere cg ku murenge bakavuga ngo nta wuzabakoraho ngo tour du Rwanda izahitana mayor cg gitif kdi mu byukuri kuyobora umuntu nk’uwo nta jambo umufiteho nabyo ni ukunaniza abayobozi. Ikindi kdi niyo umuyobozi ashatse kumwibutsa inshingano ze we avuga ko ari ukumugendaho, abo hejuru nabo bati Mayor cg gitif byamuyobeye yirirwa mu matiku n’abakozi! Birasaba kongera ubushishozi muri ibi bintu pe

6
lg 2019-09-10 00:17:40

Ubu kandi wasanga abobajura bose bidegembya hanze bafatwe imitungo yabo igurishwe amafaranga yacu agaruke akore ibyo agomba yewe RIB ifite akazi katoroshye,

7
ICYUHO 2019-09-10 00:01:00

Ibisambo by’ingutu! Mwarangiza ngo ruswa yo mu muhanda ya 2000F

8
ICYUHO 2019-09-10 00:00:56

Ibisambo by’ingutu! Mwarangiza ngo ruswa yo mu muhanda ya 2000F

9
Cyubahiro 2019-09-09 23:35:21

Uyu ni procurement Martin. Gusa iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa. RIB izabaze aho yakoreye hose Rubavu, Nyagatare nuko akora aye yayakuyemo ubu yifitiye Guest House yitoraguriye muri Kirehe nayo muzakurikirane amanyanga abamo muzumirwa.

10
Sakega 2019-09-09 23:01:28

None se Mayor arushwa ijambo gute n’Abatekenisiye kandi ariwe muyobozi mukuru w’Akarere?

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza