IGIHE

Kenneth Roth uyobora Human Rights Watch yangiwe kwinjira muri Hong Kong

2 13-01-2020 - saa 13:33, IGIHE

Kenneth Roth, uyobora umuryango Umuryango Human Rights Watch (HRW) yangiwe kwinjira muri Hong Kong, ngo ajye gutangaza raporo y’uyu muryango ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Raporo za HRW zinengwa n’ibihugu bitandukanye kubogama, gutangaza ibintu batabanje kuvugana n’inzego bireba, ibinyoma n’izindi nenge.

Kenneth Roth yavuze ko yangiwe kwinjira muri Hong Kong, aho yari agiye gutangaza raporo y’umwaka irimo uko Guverinoma y’u Bushinwa irimo kwica amahame y’uburenganzira bwa muntu.

Ati “Abayobozi banyangiye kwinjira muri Hong Kong, bikaba byerekana ko ikibazo gikomeye”.

Iyi raporo yari igiye gutangaza nyuma y’amezi menshi y’imyigaragambyo muri Hong Kong, yatangijwe ubwo leta yashakaga gushyira mu bikorwa itegeko ryorohereza guhererekanya abanyabyaha n’u Bushinwa.

Kenneth Roth yahagarikiwe ku kibuga cy’indege cya Hong Kong, ku mpamvu zijyanye n’iby’abinjira n’abasohoka.

Kuva mu Ukuboza umwaka ushize u Bushinwa bwafatiye ibihano imiryango itari iya leta yo muri Amerika irimo na HRW, ni nyuma y’uko inteko ishinga amategeko ya Amerika yemeje itegeko rishyigikira abigaragambya muri Hong Kong.

U Bushinwa bushinja iyo miryango gushyigikira ababurwanya no gutiza umurindi ibikorwa by’ivangura bigamije ukwigenga kwa Hong Kong.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa, Geng Shuang, yavuze ko kubuza Kenneth kwinjira muri Hong Kong ari ‘uburenganzira ntavogerwa bw’u Bushinwa bwo kwemerera cyangwa kubuza umuntu runaka kwinjira ku butaka bwabwo’.

Kenneth Roth yangiwe kwinjira muri Hong Kong
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Patrick 2020-01-15 05:51:28

Keretse uwababuza burundu kujya binjira mubihugu byabandi kuko barakabije kwivanga ndetse no kubogama!!iyaba natwe batari bagarutse iwacu!!

2
Caty 2020-01-14 01:50:33

Ariko ubwo ngo inteko ishinga amategeko ya Amerika itora itegeko rishyigikira abigaragambya muri Hong Kong ishingiye kuki? Bariya baginga nabo bariyumvayumva bakarenza!

Kwamamaza