IGIHE

Guverinoma irashaka umushoramari wo gucunga Kigali Arena

2 9-10-2019 - saa 13:20, Akayezu Jean de Dieu

Guverinoma y’u Rwanda yashyize ahagaragara itangazo rihamagarira ababyifuza bose gupiganirwa isoko ryo gucunga inzu y’imikino y’amaboko n’imyidagaduro ya Kigali Arena.

Iyi nyubako iherutse gufungurwa na Perezida Kagame mu ntangiro za Kanama uyu mwaka, iherereye inyuma ya Stade Amahoro i Remera, aho yakira abasaga ibihimbi 10, baje mu mikino, inama cyangwa ibitaramo.

Ni inyubako ya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose.

Yubatswe mu buryo bumeze kimwe na Dakar Arena iherereye i Diamniadio nayo yubatswe na Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa, ariko aho bitandukaniye ni uko iyi yo muri Sénégal yakira abantu ibihumbi 15.

Ifite uburebure bwa metero 18,6 uvuye ku gisenge. Yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Umuco na Siporo [Minispoc], rivuga ko hari gushakishwa abashoramari b’imbere cyangwa hanze y’igihugu bashobora gucunga ibikorwa by’iyi nyubako.

Kohereza ibyangombwa byo gupiganwa biri gukorerwa kuri internet hifashishijwe urubuga rutangirwaho amasoko.

Uzatsindira iri soko azahabwa inshingano zo kugenzura imikorere, gushaka amasoko, gucunga umutungo, gusana ibyangiritse no gucunga Kigali Arena.

Minispoc ivuga ko uzatsindira iri soko azasinya amasezerano y’imyaka ibiri ariko ashobora kongerwa nk’uko bigaragara mu itangazo. Gutanga ibyangombwa bizarangira ku wa 21 Ugushyingo.

Kuva yafungurwa imaze kwakira ibirori bikomeye birimo igitaramo cyo Kwita Izina cyari cyitabiriwe n’umuhanzi Ne-Yo n’imikino itanu y’abagabo n’abagore ya Basketball, yose yagiye yitabirwa ku kigero cyo hejuru.

Abashoramari bahamagariwe gupiganirwa isoko ryo gucunga Kigali Arena
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Misago 2019-10-13 03:29:42

Ayo matorero yinzaduka ahora abuza abantu gusinzira ku cyumweru yose nibayimurireyo ku ngufu.

2
Kagabo 2019-10-09 08:37:27

Ndabishyigikiye ariko bizagorana kuzuza imyanya 10.000. Bazahanyanyaze nibura bageze kuri 5.000 kandi bakoreremo ibikorwa byinshi bishoboka. Nizere ko hari uburyo bwo kugabanyamo ibipande ku buryo hashobora kuberamo nk’ubukwe 5 icyarimwe.

Kwamamaza